in

Inkuru ibabaje : Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’amavubi ya Volleyball yaburiwe irengero i Dubai

Amakuru akomeje kuvugwa cyane mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda aravuga ko umukinnyi ukomeye w’ikipe y’igihugu Amavubi y’umukino w’intoki wa Volleyball Yves Mutabazi kuri ubu yaburiwe irengero.

Mu butumwa bwashyizwe hanze n’umunyamakuru wa Fine FM Sam Karenzi ku rubuga rwa twitter yagize ati:” Umuryango wa Yves Mutabazi ukina i Dubai uhangayikishijwe cyane no kuba umaze icyumweru kirenga yaraburiwe irengero ! Hari amashusho  agaragaza ko munzu ye habereye ibisa n’imirwano mbere y’uko aburirwa irengero !

Mu butumwa uyu Yves Mutabazi yari amaze iminsi ashyize ku rubuga rwe rwa Instagram yari yatangaje ibisa nko guhuruza ko ashaka gutaha mu rugo aho yanditse interuro mu cyongereza agira ati:”I WANT TO GO HOME” arenzaho ibendera ry’igihugu.

 

Benshi bakomeje kwibaza niba haba ahari uburyo habaho ubufatanye na police yo muri icyo gihugu cya Leta z’unze ubumwe z’abarabu akaba yashakishwa bikiri mu maguru mashya !

Written by Mike Mugisha

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.: +250 781 994 990

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo abantu batandukanye bavuze ubwo babonaga wa mukarani ugezweho i Kigali arimo kubyina

Inama ku bagore bahurwa abagabo babo bakanatwarira ikintu runaka mu gihe batwite