in

Inkuru ibabaje kuri Miss Mwiseneza||ibimubayeho mu rukundo birababaje cyane.

Nyuma y’igihe kitari gito Miss Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga watowe na benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda muri 2019, yambitswe impeta n’umukunzi we Tuyishimire Christian ndetse bikavugwa ko bateganyaga kurushinga, kuri ubu inkuru ibabaje ni uko urukundo rwabo rwamaze kuyoyoka ndetse rukaba rwarashyizweho akadomo.

Ubwo Josiane yambikwaga impeta

Dusubiye inyuma gato, Miss Josiane yambitswe impeta tariki y 15 Kanama 2020, mu birori byagaragaraga ko byateguwe kuko hari hari n’abantu baringaniye mu cyumba cyari gitatse indabo n’ikipe y’abashinzwe gufata amashusho,ibi birori bikaba byarahuriranye no kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uyu mukobwa. Nyuma yaho byavugwaga ko bitegura ubukwe mu gihe gito,gusa uko iminsi yagiye ihita iby’urukundo rwabo byakomeje gutangaza benshi kuko nta numwe wigeze akomeza kugaragaza undi ku mbugankoranyambaga nkuko abari mu rukundo babigenza.

Byari ibirori biboneye amaso.

Mu minsi ishize nabwo Josiane yongeye gutungurana ashyira hanze ifoto yambaye ikanzu y’abageni bamwe bakeka ko yakoze ubukwe ariko biza kumenyekana ko ntabukwe yakoze.

Ifoto igaragara ku rukuta rwa Instagram ya Christian

Kuri ubu iyo urebe kuri instagram ya Christian uhasanga ifoto yashyize hanze ivuga ko kuba ari wenyine ari ubundi buryo bwiza mu buzima bwo kubaho nta we usabye imbabazi,byumvikane ko atakiri mu rukundo na Josiane.

Amakuru dukesha Kigali Real News nayo yahawe n’umukobwa utatangajwe amazina ubana na Mwiseneza aho yiga muri INES Ruhengeri ni uko Mwiseneza na Christian bamaze gutandukana burundu akaba ari nayo mpamvu batari bakivugwa mu rukundo.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Clarisse Karasira yakoze ubukwe n’umukunzi we mu birori biteye ubwuzu (AMAFOTO)

Umunyarwandakazi Lilian Mbabazi wakanyujijeho mu rukundo na Radio ari mu munyenga w’urukundo n’umuherwe ukomoka mu Rwanda.