in ,

Inkuru ibabaje ku bafana ba Fc Barcelone

Mu minsi yashize hagiye havugwa amakuru menshi yemezaga ko ikipe ya Fc Barcelona igiye kwibikaho abakinnyi babiri bakina hagati bamaze kwigaragaza ku buryo bukomeye hariya ku mugabane w’uburayi aribo Coutinho ukinira Liverpool ndetse na Marco Veratti ukinira PSG, gusa ariko ubu noneho biravugwa ko ntanumwe muribo uzajya muri Barca.

Bijya gutangira Coutinho niwe wahakanye bwa mbere ko atakigiye muri Fc Barcelone kuko nyuma yo guhesha ikipe ya Liverpool itike yo gukina champions league season itaha, uyu musore yahise avugako yishimiye ubuzima abayeho muri Liverpool ko nta mpamvu afite yo kuhava.

Ejo bundi kuwa gatandatu Marco Verratti nawe nyuma yo gutwa igikombe cya Coupe de France yahise avugako nta gahunda afite yo kuva mu ikipe ya PSG aho yagize ati :”Ntekerezako umwaka utaha nzaba nkiri muri PSG. Tuzaganira n’ikipe nkuko bisanzwe. Ubu ndacyafite imyaka ine yose ku masezerano yanjye na PSG ndumva nta gahunda mfite yo kuba nagenda.  Meze neza, ndi mu ikipe ikomeye ndizerako tuzakora ibintu bikomeye muri saison itaha.”

Ibi rero bikaba ari inkuru mbi ku ikipe ya Fc Barcelone n’abafana bayo kuko uyu ni umukinnyi wa gatatu w’ifuzwa n’iyi kipe uyiteye utwatsi mu gihe kitageze no ku byumweru bibiri.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umva icyari kigiye gutandukanya Tom Close n’umugore we

Dore urutonde rw’abanyarwandakazi 5 bakurura abagabo kurusha abandi mu Rwanda (amafoto)