in ,

Inkumi y’I Kigali yatumye Patoranking yiyambika ubusa imbere y’abari bitabiriye igitaramo cya Kigali Up (amafoto)

Umuririmbyi ukomeye muri Nigeria, Patoranking ni umwe mu baririmbye mu iserukiramuco mpuzamahanga ry’umuziki rya Kigali Up Music Festival ryabereye ku Kicukiro kuwa 19 Kanama 2017.

Patoranking yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zaciye ibintu muri Afurika nka ‘My Woman’, ‘No Kissing Baby ft. Sarkodie’, ‘Girlie ’O’ Remix ft. Tiwa Savage’ n’izindi. Ari mu bahanzi bakunzwe cyane iwabo muri Nigeria ndetse izina rye rirakomeye muri Afurika.

Ubwo yasatiraga umusozo, Patoranking yahamagaye umukobwa witwa ‘Leslie’ wari wagize isabukuru amusaba ko amusanga ku rubyiniro. Iyi nkumi ihageze bafashe telefone bifata video Patoranking amwifuriza isabukuru nziza bayishyira kuri Snapchat.

Ibi birangiye yahise amuririmbira iyitwa ‘My Woman, My Everything’ baranayibyinana. Mu gusezera iyi nkumi, Patoranking yayihaye amataratara, ingofero n’ishati asigara yambaye ubusa hejuru.

Patoranking amaze kubyinisha iyi nkumi yabwiye abafana ko agiye gukora ikintu kizatuma yibukwa iteka mu Rwanda maze yambika uyu mukobwa amataratara arinda izuba yari yaje yambaye, amuha ingofero ndetse avanamo n’ishati arayimwambika asigara yambaye ubusa hejuru.

Yagize ati “Ubu ni ubwa mbere ndirimbiye i Kigali, rero ngiye kubaha ikintu muzahora mwibukiraho Patoranking. Amataratara yanjye ari he? Where is my shit [Umwanda wanjye uri he] (yashakaga amataratara)? Ngiye kuzikwambika, izi zirahenze. Arasa neza? Ingofero nayo reka nyimuhe. Ishati nayo reka nyikuremo.”

Mbere yo gutaha, Patoranking yagize ati “Ndashaka kubashimira mwese, reka mvuge ikintu kimwe nihuse, nzagaruka hano i Kigali kandi ninza nzagaruka mfite itsinda ryuzuye kuko niko njyewe nyobora. Ndashimira cyane polisi yampaye umwanya w’inyongera nkaririmba, mwakoze Kigali, ndashimira cyane Kagame.”

Patoranking amaze gusezera atashye, iyi nkumi yaramukurikiye ishaka kuvugana na we byihariye ariko abari bashinzwe kurinda uyu muhanzi ntibatumye ibyifuzo bye byuhahirizwa ndetse yarinze yurira imodoka batongeye kubonana.

 

Uko yamaraga kumvisha abafana indirimbo ye, Patoranking yabanzaga agasukiranya amagambo amenyerewe ku barasita ubundi akabwira DJ ati ‘burn them’[bahereze]. Ibi byijujutiwe na benshi kuko batari biteze ko yitwara atya.

Patoranking ubwo yari mu gitaramo aherutse gukorera mu Rwanda

Patoranking n’uyu mukobwa babyinanye iyitwa ‘My Woman, My Everything’

Patoranking n’uyu mukobwa, hano bari barimo gufata video yo gushyira kuri Snapchat amwifuriza isabukuru nziza

Iyi nkumi hano yagaregezaga kubyina shoki

Barangije barahoberanye

Patoranking ati ‘Nsize urwibutso rutazibagirana’

Ubwo Patoranking yiyamburaga ishati

Patoranking yahaye uyu mukobwa imyenda ye yo hejuru asigara yambaye ubusa

Patoranking amaze guha uyu mukobwa imyenda yo hejuru yamuhobeye umwanya muto

Abafana barimo bitegereza
Source: igihe.com

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere ukuntu umukinnyi ukomeye wa Manchester United yakubise Zlatan Ibrahimovic abantu bakumirwa(Video)

Iyumvire agahinda gakomeye kashegeshe umutima wa Lionel Messi n’abakunzi be