Connect with us

Amateka

Inkomoko y’umunsi w’abapapa ( Father’s Day) wizihijwe none tariki ya 21 Kamena 2020

Published

on

Umunsi w’ahariwe ababyeyi b’abagabo (abapapa) cyangwa se Father’s Day wijihijwe ku isi yose none tariki ya 21 Kamena 2020. Hashize imyaka 110 uyu munsi wizihizwa ku isi yose.

Father’s Day yabonye inkomoko yayo bivuye ku mwana w’umukobwa witwa Sonora Smart Dodd ubwo yari yicaye mu rusengero nyuma akaza kumva ko habaho umunsi w’ababyeyi b’abamama (Mother’s Day) maze akifuza ko hanabaho umunsi wihariye w’abapapa kuko yakundaga Papa we cyane ndetse akifuza kuzamuha impano kuri uwo munsi. Nyuma Mama wa Sonora Smart yaje kwitaba Imana maze Papa we afata inshingano zo kumurera we n’abavandimwe be batanu.

Mu mwaka wakurikiyeho, Sonora Dodd yashatse ko umunsi wa Papa we wakwizihizwa ku itariki y’amavuko ya Papa we ubwo hari tariki 05 Kamena 1910 ndetse yifuza ko na Papa we yabone ikiruhuko kuri uwo munsi kugirango abashe kwishimana nabo. Inkuru yabaye kimomo maze umuyobozi w’Intara Sonora Dodd yari atuyemo arabimenya gusa yifuzako uwo munsi wigizwa inyuma ho ibyumweru bibiri maze bwa mbere umunsi w’aba papa wizihizwa tariki ya 19 Kamena 1910.

Kuva icyo gihe kugeza ubu umunsi w’abapapa urizihizwa ku isi hose. Hagenwe ko umunsi w’aba papa wizihizwa ku cyumweru cya gatatu cy’ukwezi kwa Kamena .

Bimwe mu bikunze kuranga uyu munsi ni amagambo meza abana babwira ba papa babo, impano zitandukanye ndetse n’urukundo abana ndetse n’abandi bose bagize umuryango bagaragariza ababyeyi b’abagabo. Uyu mwaka umunsi w’abapapa wizihijwe none tariki ya 21 Kamena 2020.

Advertisement
Click to comment
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
Advertisement

Ibitekerezo biheruka

Advertisement

Inkuru zikunzwe

error: Content is protected !!
%d bloggers like this: