Ubuzima
Inkomoko yo kuramukanya abantu bahana ibiganza

Kuramukanya ni ikimenyetso kiranga ubupfura ndetse n’uburere gusa bikorwa mu buryo butandukanye bitewe n’umuco w’igihugu runaka. Ese kuramukanya abantu bahana ikiganza byavuye he? Tugiye kubagezaho inkomoko yabyo ndetse na zimwe mu ndamukanyo zigenda zikoreshwa mu bihugu bitandukanye.
Ku isi, buri gihugu bitewe n’umuco wacyo kigira uburyo bwo kuramukanyamo. Nko muri New Zealand baramukanya umwe akora undi ku zuru, muri Ethiopia ho abagabo baramukanya bakora ku ntugu, naho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’abagabo baba ari inshuti usanga baramukanya bahana imisaya.
Mu bihugu byinshi bya Asia ho wunamira uwo muhuye nk’uburyo bwo kumuramutsa. Ibihugu biba ku mugabane wa Asia n’ibihugu by’Abarabu usanga kuramukanya bahoberana cyangwa basomana ku ijosi bifatwa nk’ihame. Gusa ibi byaje nyuma kuko ubusanzwe uburyo bumenyerewe bwo kuramukanya kuri benshi ni uguhana ibiganza.
Kuramukanya abantu bahana ikiganza cy’iburyo ndetse umwe akanazunguza icya mugenzi we byatangiye mu kinyejana cya 5 mbere ya Yezu Kristu, bikaba byarakomotse mu Bugereki aho byafatwaga nk’ikimenyetso cy’amahoro, berekana ko abaramukanyije batyo nta n’umwe witwaje intwaro.
Byanakorwaga kandi bagira ngo n’uwaba afite nk’icyuma cyangwa indi ntwaro yahishe ibashe guhita igaragara. Iyi ndamukanyo kandi yari ifite igisobanuro cy’ukwizera guhamye igihe abantu babaga bahana isezerano. Mu muco w’Abagereki wasangaga iyo umuntu yabaga yapfuye bakajya kumushyingura ibuye bashyiraga ku mva ye habaga hariho ifoto y’uwapfuye ahana ikiganza n’umwe mu bo mu muryango we bikagira igisobanuro cy’uko bamusezeye burundu n’icy’uko hazahoraho ubumwe hagati y’uwapfuye n’abazima.
N’ubwo kuramukanya abantu bahana ibiganza ari byo bimenyerewe mu bihugu byinshi gusa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bisa n’aho uyu muco wo kuramukanya utya ugenda ucyendera kuko usanga abenshi baramukanya bahana ibipfunsi kandi ubu buryo bwo kuramukanya gutya bwari buzwi cyane ku bakora siporo yo kwiruka (athletes) hamwe n’abakiri bato.
Ariko kuri ubu usanga abenshi baramukanya bahana ibipfunsi, yewe usanga bitakigira abo bigenewe kuko n’abakuze barabikoresha, bakaba bavuga ko impamvu kuramukanya gutya aribyo bahisemo ari ukugira ngo birinde indwara zimwe na zimwe ziterwa n’umwanda zishobora kuba zava mu kuramukanya bahana ibiganza.
SRC: INYARWANDA
-
Imyidagaduro10 hours ago
Umuhanzikazi nyarwanda yasabye #Sugira ko yamutera inda nyuma yuko ahesheje #intsinzi #Amavubi
-
Imyidagaduro21 hours ago
Miss Jordan Mushambokazi mu munyenga w’urukundo n’umusore bitegura kurushinga
-
Izindi nkuru14 hours ago
Umugore wakundanye na Barack Obama akaza kumubenga akomeje kwicuza.
-
imikino23 hours ago
Abakinnyi 11 b’Amavubi bashobora kubanza mu kibuga ku mukino w’uyu munsi bamaze gushyirwa ahagaragara
-
imikino15 hours ago
Live Streaming: #TotalCHAN2020 Togo vs Rwanda #TOGRWA #FootballTogether
-
imikino3 hours ago
Udukoryo n’utuntu dusekeje twaranze abanyarwanda ubwo bishimiraga insinzi y’amavubi
-
imikino2 hours ago
Umunyamakuru wa Radio B&B FM UMWEZI yaraye ahaye urwenya abanyarwanda
-
Imyidagaduro10 hours ago
KIGALI: Abaturage bavuye mu ngo zabo biroha mu mihanda kwishimira intsinzi y’ #Amavubi (VIDEO)