Inkuru rusange
Inkomoko y’amapantaro acikaguritse azwi nka “Déchiréâ€

Amapantaro y’amakoboyi acikaguritse azwi nka “Déchiré†yambarwa n’abantu batandukanye mu Rwanda, nyamara abenshi batanazi inkomoko yayo n’impamvu aba acikaguritse.
Urubyiruko n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda n’ahandi ku isi, ni bo baharaye kwambara ayo mapantaro usanga acitse ku mavi, ku bibero, ku mirundi n’ahandi. Aza mu mabara atandukanye arimo ubururu, umukara n’umweru.
Umuririmbyi w’Umunyarwanda, Christopher, agira ati “Bigezweho kwambara imyenda icitse kandi burya ndi uw’ubu! Utabyumva nyine yaba ari uko atari uw’ubu…ntabwo nzi ahantu byavuye ariko ntabwo bisa nabi! Bisa neza ku buryo nanjye byanteye kwifuza kubyambara.â€
Ubusanzwe ayo mapantaro acikaguritse yatangiye kugaragara mu myaka ya 1970. Icyo gihe amakoboyi yambarwaga n’abantu bakora imirimo y’ingufu, mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Kubera kuyambara kenshi n’ubukene bwo kubura amafaranga yo kugura ayandi, byatumaga ba nyirayo bakomeza kuyambara kugeza igihe abacikiyeho.
Ibitangazamakuru nka GQ na Vogue byanditse ko muri iyo myaka, muri Amerika, imyambaro yatangaga ubutumwa bitewe n’uyambaye. Ni iyo mpamvu ngo hari abifashishije kwambara amapantaro acitse bagaragaza ibyiyumviro byabo kuri politiki n’iyobokama.
Hagaragaye amatsinda y’abantu cyane cyane ay’urubyiruko yambaraga amakoboyi aciye ku mavi n’ahandi. Ni bo ubwabo ngo bayiciraga, bigumura ku matwara yari ari mu gihugu icyo gihe.
Muri iyo myaka kandi, ngo abaririmbyi b’ibyamamare mu njyana yari igezweho yitwa Rock and Roll na bo batangiye kwambara “Déchiréâ€.
Kubera uburyo ibyo byamamara byari bikunzwe, ngo abakora ibijyanye n’imideli n’imyambarire ni bwo batangiye gukora amapantalo y’amakoboyi acikaguritse kuko babonaga akunzwe.
Uko imyaka yashiraga ni na ko ayo mapantalo yakwirakwiraga henshi. Ibyamamare ndetse n’urubyiruko rutangira kuyagura ku isoko, abenshi mu bayambara bashaka kwigana ibyamamare bakunda.
Amakoboyi ya “Déchiré†yakomeje kwigarurira imitima ya benshi ku buryo ngo nko mu myaka ya 2010, yafashwe nk’ikimenyetso cyo kwambara neza. Maze inganda zikomeza kuyakora, asakara henshi ku isi.
-
Imyidagaduro21 hours ago
Miss Josiane nyuma yo ku muterera ivi akambikwa impeta n’umukunzi we, ibyabo byarangiye gute ?
-
Imyidagaduro19 hours ago
Fiancée w’umuhanzi Emmy aratwika koko! Igitangazamakuru gikomeye ku isi cyatangariye ubwiza bwe
-
Izindi nkuru12 hours ago
Havumbuwe impamvu za slayqueen zisigaye zijya gushakira amaronko i Mahanga zisize abakire hafi yazo
-
imikino17 hours ago
Abakinnyi 11 b’Amavubi bazabanza mu kibuga ku munsi w’ejo mu mukino uzabahuza na Uganda Cranes bamaze kumenyekana
-
Imyidagaduro17 hours ago
Jules Sentore yakoresheje amagambo yuzuyemo urukundo rwa kibyeyi maze yifuriza umukobwa we isabukuru nziza
-
inyigisho16 hours ago
Uziko burya gusomana bigabanya umuvuduko munini w’amaraso mu buriri bikagabanya n’umubyibuho ukabije
-
Inkuru rusange20 hours ago
Umugabo n’umugore baguwe gitumo baterera akabariro mu mudoka ku muhanda.
-
inyigisho11 hours ago
Umukobwa mukundana nakwitwaraho gutya uzakuremo akawe karenge kuko yamaze kukwikuramo arabiguhisha.
[…] Inkomoko y’amapantaro acikaguritse azwi nka “Déchiré†[…]