in

Inka 300 zahasize ubuzima: Abayisiramu basangiye n’abakirisitu akaboga ku munsi mukuru wabo

Mu kwizihiza Umunsi Mukuru w’Igitambo inka 300 mu Mujyi wa Kigali zatanzwe, Abayisilamu basangira n’abakirisitu Ilaidi ya Eid al-Adha yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 aho buri wese yasangishijwe ifunguro iwe.

Umunsi mukuru w’Igitambo muri uyu mwaka wa 2021 wizihijwe kuri munsi w’ejo tariki ya 20 Nyakanga, wasanze Abayisilamu bo mu Mujyi wa Kigali bari muri gahunda ya Guma mu rugo.

Ubusanzwe uyu munsi wizihizwaga hakorwa amasengesho ndetse hakabaho n’igikorwa cyo gusangira n’inshuti n’abavandimwe. Bitewe no kuba hari ibice bimwe na bimwe biri muri gahunda ya Guma mu rugo, imihango yari isanzwe yubahirizwa, yahinduye isura.

Mu gikorwa kizamara iminsi itatu, ku mugaragaro cyatangirijwe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Biryogo, bamwe mu bakiristu basangijwe ku Ilaidi na bagenzi babo b’Abayisilamu.

Amafoto: IGIHE

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Muri Guma mu rugo: Umusore yasabye ko bamuremera amavuta yo guteka agafiriti gusa ibyo yasubijwe birababaje

Uwahoze ari umufana wa Bruce Melodie yabaye Gafotozi we| Umva uko gukorana biba bimeze| Promesse Kamanda