in ,

Iniesta yahishuye umunsi wambere wamubabaje mu buzima bwe, gusa uratangaje

Andres Inesta ni umwe mu bakinnyi bakunzwe kandi bubashywe cyane ku isi kubera uburyo ari umuhanga kandi akaba agaragaza ikinyabupfura uko agiye mu kibuga.

 Andrés Iniesta  (Reuters)

Ku myaka 32 y’amavuko rero umuntu akaba yavugako iminsi yo gukina ku rwego rwo hejuru ya Iniesta irimo igenda igana ku musozo, ku bwizo mpamvu rero uyu mugabo akaba yarafashe icyemezo cyo kwandika igitabo ku buzima bwe aho yagarutse ku bintu bitandukanye byamubayeho.

Muri iki gitabo giteganyijwe gusohoka ku munsi we Iniesta akaba yaragarutse ku munsi wambere wamubabaje kurusha iyindi mu buzima bwe aho yemeza ko umunsi yinjiye muri La Masia “Academy ya Barca” ariwo wamubabaje kurusha indi yose.

Umunsi wa mbere wambabaje mu buzima ni umunsi ninjiye muri La Masia. Ndabizi biratangaje gusa ariko ni ukuri. Numvaga ariko nkaho bantereranye numva nsa nkuwambuwe ikintu cy’agaciro agakomeye. Narababaye cyane gusa ariko nari mbizi ko bimfitiye akamaro nubwo bwose kubyakira byangoye cyane kubera ukuntu nari ntandukanye n’umuryango wanjye ndetse n’inshuti zanjye.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urwenya: Reka duseke ubuzima ni buto!

Dore uko Clement yongeye gutsindagira ibanga ry’urukundo rwe na Knowless