in

NdababayeNdababaye

Ingona yahizwe bukware ikurwamo umwana yari yamize.

Abaturage bo mu gihugu cya Indonesia mu gace ka East Kalimantan baciye ibintu ku isi ubwo bahigaga bukware ingona yari imaze kumira umwana w’imyaka 8,barayifata barayibaga bakuramo umurambo we.

Uyu mwana w’imyaka 8 yariwe n’iyi ngona ubwo yari yagiye koga mu mugezi wo muri iki gihugu ari kumwe na murumuna we.

Se w’uyu mwana yahise ahara ubuzima bwe ajya gushaka iyi ngona muri aya mazi ndetse yemeje ko yarwanye nayo akoresheje amaboko ye ariko ntiyabasha kuyica.

Ku munsi wakurikiyeho,abaturage bagiye guhiga iyi ngona muri uyu mugezi yaririyemo uyu mwana baza kuyifata kuwa 04 Werurwe uyu mwaka ari nabwo bayishe barayibaga basanga mu nda yayo umurambo w’uyu mwana bawukuramo.

Iyi ngona ya metero 6 yatumye abo mu muryango w’uyu mwana bacura imiborogo kuko yabahekuye.

Abagize uyu muryango w’uyu mwana ngo bakundaga kujya koga muri uyu mugezi no kuwuvomamo amazi ariyo mpamvu n’aba bana bari bawugiyemo umwe agapfa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu gihe abandi bakobwa imitima yabo irimo kudihagura,nguyu umukobwa utuje cyane muri Miss Rwanda 2021.

Nyuma yo gukura ibyinyo abaherwe, noneho Vera Sidika arashaka abasore b’abakene ngo basangire imitungo.