in

Ingaruka mbi zo guhora ugenzura cyane telefone y’umukunzi wawe .

Abakobwa benshi bahorana amatsiko cyangwa ingeso yo kureba muri telefone z’abasore bakundana. Abasore nabo ku rundi ruhande hari abagira iyo ngeso. Babikora bashaka kumenya niba koko niba ntawundi afite bakundana akaba amuca inyuma.

Kwirirwa ureba ubutumwa bugufi yohererejwe, chat yagiranye n’abandi basore cyangwa abakobwa ni ingeso itari nziza nubwo wowe uba wumva uri guharanira ibyiza mu rukundo rwannyu.

Tugiye kurebera hamwe ingaruka mbi 7 ziterwa no kuneka cyane telefone y’umukunzi wawe:

1. Ntacyo bikemura.

Ukuri ni uko ntacyo bikemura. Kwirirwa ugenzura telefone y’umukunzi wawe ntacyo byakugezaho uretse kuzana ibibazo hagati yanyu ahanini biba binagoye gukemuka.

Niba koko aguca inyuma akaba afite abandi bakundana ku ruhande, kumuneka buri gihe ntago aribyo byamuhindura. Bizatuma ahubwo arushaho kubikorana ubwenge buhanitse bityo ubutaha ubure n’amakuru washakaga, kandi n’icyizere wamugiriraga kibe kirayoyotse.

2. Byica icyizere

Kumuneka no guhora ucunga ko ntawamwandikiye, ntawe bavuganye, byangiza icyizere cyari hagati yanyu. Nta mubano uba ugihari iyo icyizere mwari mufitanye kirangiye. Musa nkaho musigara mucengana , mubeshyana ko mukundana kandi urukundo rwarashize igihe umenya ko afite abandi ku ruhande.

3.Ushobora kwitiranya ibintu

Mu kugenzura telefone ye ushobora kwitiranya ibintu ugakuramo ibyinyuranye n’ukuri. Kugenzura telefone ye bisobanuye ko uba umukeka. Kwa kureba muri telefoni ye , ushobora kugwa kubutumwa bugufi cyangwa chat, ukabisanisha n’ibyo umaze iminsi utekereza ugasanga ufashe umwanzuro uhubutse.

4.Utakaza igihe kinini umuneka kuruta umwanya uha urukundo rwanyu.

Ntagushgidikanya iyo uhora ugenzura telefone ye umunota ku wundi , umunsi ku wundi, nta kindi uha umwanya uretse ibyo. Bigufata umwanya munini , ukaba aribyo uha igihe kinini. Kumugenzurira telephone nibyo bihora mu ntekerezo zawe.

Aho gushaka ibyabateza imbere, uhora ushishikajwe n’uko wamufata. Ese kumufatira mu cyuho nicyo ugambiriye? Cyangwa urashaka ko urukundo rwanyu rutera imbere wenda byagushobokera ukaba wamwibagiza abandi basore cyangwa abakobwa?

5.Guhorana urwikekwe.

Guhora ugenzura telefone y’umukunzi wawe bizamura urwicyekwe muri wowe. Uhora uhangayitse ko ejo cyangwa ejobundi bamugutwara. Kutiyizera no kutizera mugenzi wawe ntahandi byerekeza urukundo uretse ku iherezo ryarwo.

6. Bigaragaza ko ukundana n’umuntu mutagakwiye kuba muri mu rukundo.

Nubwo atariko ubyemera ariko niko biri. Kumuneka iteka bisobanura ko utamwizera . Urukundo rutarangwa n’icyizere ruba rwubakiye ku musenyi, icyaza cyose cyaruhuhura. Niba utamwizera ntimwagakwiye no kuba mukundana.

7.Ushobora kuhakomerekera.

Bitewe n’icyizere wari umufitiye, iyo ugenzuye telefone ye ugasanga afite abandi agukundiraho kruhande, bishobora kurangira ukomeretse igikomere kizakugora gukira. Bikagukura n’aho wari wibereye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wa Filime ,John Travolta yatangaje amagambo y’akababaro gakomeye yatewe n’urupfu rw’umugore we.

Supersexy noneho ibyo yakoreye abafana be ni agahomamunwa