in

Inama iteye agahinda umugore yagishije kuri Kiss Fm muri ruhura umutima yababaje benshi

Kuri Kiss Fm ,mu kiganiro cya The Kiss Drive gikorwa na Uncle Austin ,habamo igice cya ruhura umutima aho ,umuntu atanga ikibazo cye hanyuma abakurikira radio bakamugira inama yuko yakitwaramo kandi akagisohokamo yemye.

Hari umugore rero wagishije inama yababaje benshi ndetse bamwe bavuga ko umugore ari umuntu utangaje , uyu mugore washakaga kugirwa inama amaranye n’umugabo we imyaka 8 yose ariko icyo umugore yakoreye umugabo ni agahomamunwa.

Yagize ati:” Muraho , ndi umudamu  nkaba maranye imyaka 8 n’umugabo wanjye dufitanye n’abana 2 ariko ejo bundi umugabo yaje ansaba imbabazi kuko ngo hari undi mukobwa yateye inda none arashaka ko ngo amurihira akajya muri America”

Yakomeje agira ati:” umugabo rero yansabaga imbabazi kuko yari yanze kubikora noneho umukobwa ashaka kuza kumurega ,ikibazo mfite rero nuko uwo mukobwa abeshya  kuko umugabo wanjye atabyara ariko ntaho nahera mbivuga kuko nahita nivamo agahita abimenya ko abana 2 dufitanye atari abe”

Uyu mugore yagishaga inama y’uko yabigenza kugirango umugabo we amenye ko umukobwa ari kumubeshyera adatera inda ,nyamara akumva nawe yahita yivamo kuko abana 2 bafitanye atari ab’umugabo.

Ababonye ibi bashenguwe cyane no kumva umugore amaze imyaka 8 abana n’umugabo arera n’abana batari abe mu gihe nyamara we aziko ari abe ariko umugore akaba abizi neza ko abana atari ab’umugabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Loulou
Loulou
1 year ago

🤣🤣🤣🤣🤣 abagabo barabona koko.
Uyu mugore nareke mugenzi we yigendere kuki nawe si umwere, umuntu utinyuka kubyarana n’abandi bagabo ,kandi abana n’umugabo we

Salumu kanakuze
Salumu kanakuze
1 year ago

Twajwemo isi irarangira vuba cyane nakatari kaba kazaba, mubone intare, ingwe biri gutembera mu murwa wa kigali

Gakenke: umukobwa w’imyaka 19 wicuruza yateye icyuma umugabo wamuraranye ntamwishyure

Umugabo yavumbuye ko umugore arwaye SIDA nyuma y’imyaka 3 babana