in

Imyitwarire ya Mesut Ozil imukoreye ishyano

Nkuko mubizi Mesut Ozil, ni umwe mu bakinnyi bamamariza uruganda rukora imyenda ndetse n’inkweto by’abakinnyi ruzwi nka Adidas, gusa kuri ubu amakuru dukesha ikinyamakuru Bild nuko Ozil yasezerewe na Adidas bitewe n’imyitwarire ikomeje kuranga uyu musore.

Kimwe mu bintu byatumye Adidas ihitamo guhagarika umubano w’imyaka igera kuri 7 yari ifitanye na Ozil ngo ni uko uyu musore yatangaiye kwinjira mu bintu bya Politique, aho ari inshuti ikomeye ya President wa Turkey ndetse kandi n’umubano mubi uri Hagti ya Ozil n’ubushinwa nyuma yuko uyu musore yanenze leta y’Ubushinwa kubera ukuntu ifata nabi abayisilamu bo muri kiriya gihugu.

Kuri ibi hakaba hiyongeraho kuba Ozil atagikinira ikipe y’igihugu y’Ubudage, aho yayisezayeho nyuma y’igikombe cy’isi 2018 ndetse nabo bikaba byari biturutse ko mubano we na President wa Turkey.

Ozil ubusanzwe yari yarasinye muri Adidas muri 2013, akaba yari yasinye amasezerano ya miliyoni 25 z’amayero kugera muri uyu mwaka, gusa nta gahunda ihari yo kuba yakongera aya masezerano bitewe n’ibyo twavuze hejuru.

 

Written by

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Neymar yamaze gusezera ku bakinnyi ba PSG

UmuModel w’umunyaRwandakazi yifotoje yambaye ubusa