in ,

Imyitwarire itunguranye ya Clement yaba hari icyo ivuze mu mubano we na Knowless

Imyitwarire itunguranye  ya Clement yaba hari icyo ivuze mu ubano we na Knowless  ? Iki ni ikibazo buri wese yakwibaza nyuma yo kubona Clement Ishimwe atambaye impeta nyamara ntaminsi 50 irashira abanye na Knowless Butera babana nk’umugabo n’umugore.

Kimwe mu bimenyetso bihamya urukundo hagati yabagiye gushakana ni uko umusore yambika Impeta umugeni we, Impeta isobanura kubana n’uwo wahisemo mu bibi no mu byiza.

 

 

Clement na Knowless bakunze kugarukwaho mu itangazamakuru cyane, kenshi havugwa ku mubano wabo cyangwa ibikorwa runaka bashyize hanze, cyane ko bose bahuriye muri Kina Music, hejuru y’ibyo umwe akaba ari umutambukanyi w’undi. Muri Nyakanga ubwo aba bombi basezeranga, buri wese yambitse mugenzi we impeta nk’ikimeyetso cy’uko azamukunda kugeza gupfa.

JPEG - 35.6 kb
Clement nta mpeta yambaye

Ifoto Clement yashyize ku rukuta nkoranyambaga rwa instagarm, kuri uyu wa kane tariki ya 15 Nzeri 2016, yagaragaye yicaye mu modoka, ubona aberewe n’imyambaro. Ni ifoto nziza ushingiye kuburyo isa, ubona ko uwayifashe yayitondoye. Bamwe mu bakurikirana Clement, kuri instagaram bibajije ibibazo byinshi ,ariko kandi nawe uwobonye umuntu ukoze ubukwe vuba atambaye impeta hari ibyo wakibaza.

Iyo witegereje neza ku rutoki rusanzwe rujyaho Impeta ubonako ko nta mpeta iriho, aribyo byateye bamwe ku mubaza aho yayisize. Uyu ati ” Clement impeta ya marriage [y’u bukwe] kutayambaye bite byawe“. Aseka uyu yabajije Clement aho impeta y’urudashira iri, ati “ Impeta irihe ko ntayo mbona?“. Undi nawe yibaza aho impeta yaba ayishyize aka kanya, ati “ None se impeta wayishizehe aka kanya?”.

Nawe wakibaza uti “None,kuki Clement ayambuye  iyo yambiswe  na Knowless hatarashira ni iminsi 60 babanye ? ukongera uti ” Ese babyumvikanyeho kugira ayambure anifotoze,yabyibagiwe se,cyangwa yabihararuswe ?

Igisubizo gifitwe na nyir’ubwite ariko mu gihe batadusubiza,umwe mu bakunzi b’uyu muryango yatanze kimwe cya kabiri cy’igisubizo buri wese yakenera kuko yabwiye YEGOB.RW ko ntakibi kiri hagati ya Ishimwe na Butera ,ahubwo ngo nawe yibaza icyaba cyarateye uyu  mugabo kutambara impeta gusa ngo urukundo rwo ruracyari rwose hagati yabo.

iti” Ntabwo mbizi neza..gusa mvuze ibyo nzi babanye neza ndetse cyane …[]gusa ikintangaje nanjye ni ukumva ko Clement yatinyutse kutambara impeta akajya  hanze,gusa nzi neza ko babanye neza ndetse ubu navuga ko bari mu rukundo rwa nyarwo….[] nta kibazo navuga nzi baba bafitanye cyatuma umwe muribo yambura impeta,kereka niba gihari bakabimpisha wenda ari ibanga rikomeye ..gusa nzi ko ntacyo,ariko kandi ntabwo urukundo rwabo rugaragarira ku mpeta kuko niyo bari mu rugo ubona barebana akana ko mujisho mbese ubona ko buri wese yabonye undi amukeneye”


Clement nta byinshi yavuze kuri iyi foto cyane ko yanditseho Kina Music, iyi ni nzu itunganyamuzika ihuriyemo abahanzi batandukanye nka Dream Boys baherutse gushyira hanze Album yabo ’Wenda azaza’, Tom Close witegura kumurika Alubum nshya ndetse na Knowless umugore wa Clement

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
5 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
bolyngo
bolyngo
7 years ago

ibyo ntakibazo rwose

Tina
Tina
7 years ago

njye ntaniyo njya nibuka rwose kandi nti bivuze ko urukundo rwashize gusa irambangamira guhora nyambaye rwose.impeta iba kumutima

Tina
Tina
7 years ago

Ntacyobivuze.nanjye kugirango nzayambare rwose biva kure.hari abantu impeta ibuza amahoro rwose

Gaby
Gaby
7 years ago
Reply to  Tina

N’importe quoi

Gaby
Gaby
7 years ago

N’importe quoi

Dore uburyo nawe wabona internet y’ubuntu kuri telefone

Kubona Kitoko mu nzoga wari umurokore bitunguye benshi !