Connect with us

Hanze

Imyambarire idasanzwe yatumye Diamond Platnumz benshi bamwita umutinganyi.

Published

on

Umuhanzi Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania yahawe urw’amenyo, abafana be bamuhata ibitutsi nyuma yo kugaragara yambaye umukufi ku kaguru ndetse n’iherena ku zuru, ndetse benshi batangira kumwita umutinganyi.

Bamwe mu bafana b’uyu muhanzi, babicishije ku rubuga rwa Instagram, batutse Diamond banamwihanangiriza kugumana uwo muco aho ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ko igihe cyose yawuzana muri Tanzania yaba aje kuroga urundi rubyiruko.Bamwe bifashe ku gahanga bandagaza uyu muhanzi, bavuga ko ibyo yakoze bimugaragaza nk’umutinganyi, kwambara iherena ku izuru no ku gutwi kumwe, by’umwihariko akaba yanambaye umukufi ku kaguru ibintu byari bisanzwe bizwi ku bakobwa.

Ubwo yagiraga icyo avuga kuri ibi abafana be bamunengera, Diamond yashimangiye ko ibyo yakoze nta kidasanzwe kirimo ahubwo ko abanzi be aribo baba babishyuhije bagamije kumushyira hasi.
Ati “Nawambaye[uwo mukufi] nk’uko nsanzwe nambara imikufi yindi cyangwa amashene. Nabonye ari ubwiza nk’uko biba bimeze ku yindi mirimbo ku buryo ntigeze ntekereza ko byahinduka ikibazo gikomeye nk’uko byagenze”.


Kuba yiswe umutinganyi, yabihakanye akoresheje ingero z’ibindi byamamare byagiye bisigwa iki cyasha nyuma ibimenyetso bibihamya bikabura, atanga urugero rwa Michael Jackson na C.Ronaldo.

Ati “Michael Jackson yahujwe cyane n’ubutinganyi ariko nta muntu n’umwe wigeze agaragaza ibimenyetso, icyo bashingiragaho gusa ni uko yihinduje uruhu. Ntabwo ari ikintu gishya ku byamamare kumva bavuga ngo runaka ni umutinganyi. Ibyo ahanini usanga byarakozwe n’umwanzi wawe,…. Uretse n’ibyo, na Cristiano Ronaldo avugwaho cyane iby’uko yaba ari umutinganyi ariko ntabyitaho, abyima amatwi agakomeza gushaka amafaranga. Nk’uko nabivuze, ibyo si bishya gusa byanciye intege”.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!