in

Imyaka itatu irashize ku itariki nk’iyi (26) inkuru mbi itashye mu bakunzi ba Basketball

Hari mu gitondo ku isaha ya saa yine ,zo muri Leta Zunze Ubumwe za America , muri Leta ya California mu gace ka Calabasas ,ku itariki 26 Mutarama ,mu mwaka wa 2020 ubwo umunyabigwi mu mikino y’intoki (Basketball) Kobe Bryant yakoraga impanuka ya kajugujugu arikumwe n’abandi bantu bane barimo n’umukobwa we w’imyaka 13 Gianni Maria Onore bagahita bahasiga ubuzima.

Kuri iyi tariki ya 26 Mutarama 2023 turabara imyaka 3 ishize abakunzi ba Basketball ,by’umwihariko ikipe ya  Los Angeles Lakers uyu munyabigwi yakiniye imyaka 20 yose  bumvise inkuru mbi mu matwi yabo .

Ni inkuru yashenguye benshi ariko birushaho kubabaza benshi ubwo bumvaga ko uyu munyabigwi yapfuye arikumwe n’umukobwa we w’imyaka 13 Gianni Maria Onore.

Kobe Bryant yitabye Imana afite imyaka 41 , yasezeye gukina imikino ya Basketball mu mwaka wa 2016 ,afite ibikombe bitanu bya NBA .

Kobe Bryant yitabye Imana arikumwe n'umukobwa we Gianni Maria Onore
Kobe Bryant yitabye Imana arikumwe n’umukobwa we Gianni Maria Onore
Kobe n'abantu bane barimo umukobwa we baguye mu mpanuka y'indege
Kobe n’abantu bane barimo umukobwa we baguye mu mpanuka y’indege

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto; Dore ya modoka y’umunyamakurukazi Annet Mugabo yatitije imbuga nkoranyambaga

Narose inzozi; Odion Ighalo ukinira Al Hilal yavuze iby’ inzozi yarose ari gukinana na Messi, bisa nkaho yamuhaye ikaze