in

Impinduka zikomeye ziba ku muntu iyo araranye n’umukunzi we.

Hano rero turashaka kuvuga kuryama ku buriri bumwe, tutarebye niba muri bukore/mwakoze imibonano cyangwa bitari bubeho. Iyo uraranye n’umukunzi wawe hari impinduka nziza ziba ku mubiri wawe nk’uko tugiye kubireba muri iyi nkuru.

1.Bituma usinzira neza

Iyo turyamye tuba twifuza kuba twaza kugira ibitotsi byiza. Iyo uryamye iruhande rwawe hari umuntu mukundana, ubasha gusinzira neza ndetse ibitotsi biryoshye kurenza wa wundi uryamye wenyine cyangwa wawundi uryamya iruhande rw’uwo bamaze gukozanyaho cyangwa batabanye neza

2.Bituma usinzira vuba

Uretse kwa gusinzira neza tuvuze haruguru, biri no mu bigufasha gusinzira vuba. Kenshi iyo uri wenyine ukaryama ibitekerezo bishobora kujya kure nuko gusinzira bigatinda. Ariko iyo muryamye hamwe rwose ibintu bigenda neza, ugasinzira neza kandi vuba.

3.Uraruhuka neza.

Ibitotsi ugira biba bimeze neza. Birumvikana rero niba uryamye ukabona ibitotsi vuba, kandi ugasinzira neza, bizatuma unaruhuka neza. Birushaho kuba akarusho iyo muryamye mumaze gukora imibonano.

4. Biringaniza umuvuduko w’amaraso.

Ubwo se tuvuze ko bitera kuramba ugirango twaba tubeshye? Uko umuvuduko uringanira ni ko bikurinda ibyago byo kurwara indwara zinyuranye z’umutima. Aha ni uko iyo uryamye mugapfumbatana bizamura oxytocin umusemburo w’ibyishimo, nuko umuvuduko w’amaraso ukaringanira.

5. Kongera ubudahangarwa.

Kuryama n’uwo ukunda bigira akamaro gasatira ako gukora imibonano iyo bigeze mu kongera ubudahangarwa. Nkuko bizamura umusemburo wa oxytocin, bituma igipimo cya T-cells uturemangingo dushinzwe kurinda umubiri twiyongera maze ubudahangarwa bukiyongera

6. Bigabanya agahinda.

Aha ho nta busobanuro bwinshi twatangaho kuko uwo ukunda iyo muri kumwe ukamuryama mu gituza wumva rwose utuje ndetse agahinda kagabanyutse kakanashira.uko bigabanya agahinda rero ni na ko byongera ibyishimo n’umunezero.

7. Birinda gusaza.

Ubushakashatsi bwakorewe ku ngo zisazanye bwerekanye ko kimwe mu byabateye kuramba harimo kumarana igihe, kuruhuka kenshi bari kumwe, no gukorana imibonano. Ibi bivura stress bikarinda indwara zinyuranye zari kuguhuta.

8. Byongera umubano.

Ni impamo. Uko muri kumwe, umwanya mumarana muryamye, dore ko akenshi kuba mwegeranye munapfumbatanye bituma murushaho kumva mukundanye ndetse mwishimiranye kandi umubano hagati yanyu ukiyongera. Bikarushaho kuba akarusho iyo muryamye mutambaye.

Si ibi gusa ariko ibi ni ingenzi mu kamaro ko kuryamana n’uwo mukundana. None ko umufite urabura iki ngo ibi byiza bikugereho?

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uru ni urutonde rw’ibyamamarekazi 10 bifite ibibuno byiza kurusha abandi mu myambaro ya Bikini[AMAFOTO]

The Ben yashyize ahagaragara video ya Miss Pamella yaje kumusura