in ,

Impinduka zidasanzwe mu itangwa ry’igihembo cya Ballon D’Or (Messi na Cristiano akabo kashobotse)

Kuva mu mwaka wa 2008 Ballon D’or yihariwe n’abagabo babiri bonyine aribo Lionel Messi ndetse na Cristiano Ronaldo gusa ariko impinduka ziteganyijwe kuba mu itangwa ry’iki gihembo zishobora gutuma ibyo bihinduka.

Image result

Nkuko amakuru agera kuri yegob.rw abatingaza rero ngo ikinyamakuru cyo mu Bufaransa kitwa France FootBall cyashinze itangwa ry’igihembo cya Ballon D’Or gihabwa umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku isi ngo cyashwanye na FIFA maze cyisubiza uburenganzira bwose bwo gutanga Ballon D’Or.

Uku gushwana ka France FootBall na FIFA rero ngo bikaba bizatuma nta mukinnyi cyangwa se umutoza uzongera gutora umukinnyi ukwiye guhabwa Ballon D’Or ahubwo hazajya hakoreshwa amajwi y’abanyamakuru gusa mu gihe ubusanzwe aba Capiteni ndetse n’abatoza b’amakipe y’ibihugu bose batoraga.

Izi mpinduka rero zikaba zishobora kugabanya amajwi ya Cristiano na Messi kuko byari bimaze kugaragara ko kenshi na kenshi umutoza cyangwa se capiteni atora Messi cyangwa Ronaldo bitewe nuko asanzwe ari umufana wabo mu buzima busanzwe, ikindi kandi byakomeje kugenda bivugwa ko FIFA yaba yibira amajwi aba bagabo bombi.

Image result for ballon d'or cr7 messi

Ku ruhande rwayo FIFA nayo ngo ikaba ifite gahunda yo kuzana ikindi gihembo kizahangana  na Ballon D’Or ku buryo ngo ndetse nyuma y’igihe Ballon D’Or yazageraho ikibagirana icyo gihembo cya FIFA akaba aricyo gisigara gifite agaciro Ballon D’Or ifite ubu.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Olga
Olga
7 years ago

Uratubeshye nawe,abo bagabo Cristiano na Messi muri iyo myaka nibo bari bagikwiriye rwose,undi wavuga ubahiga ninde??uretse gukabya kwanyu kd nanubu abanyamakuru bazabatora kuko ari nabo bakunda ihangana ryabo.

Ubwangavu bwa Malia Obama ikibazo kuri White House !

Imiterere y’umuhanzi Man Martin yakangaranyije abakobwa kuri Internet