Imyidagaduro
Impinduka itunguranye ku gitaramo cya Sauti Sol

Abasore bagize itsinda rya Sauti Sol bemeza ko Perezida Paul Kagame ari we mukuru w’iguhugu wa mbere muri Afurika akaba ari na yo mpamvu nyamukuru bamuririmbye mu ndirimbo yabo Nerea.
Sauti Sol ni itsinda ry’abaririmbyi bane bo muri Kenya bakunzwe cyane muri iyi minsi. Bari mu Rwanda aho baje kumurika Album yabo bise Live and Die in Africa.
Zimwe mu ndirimbo zaririmbwe na Sauti Sol harimo iyitwa Nerea igaruka ku mukobwa uba utwite inda atateganije agashaka kuyikuramo ariko uwayimuteye akamubuza amubwira ko uyu mwana ashobora kuba umuntu ukomeye ku isi nka Perezida Kagame n’abandi batandukanye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 16 Nzeli 2016, umwe mu bagize iri tsinda witwa Bien-Aimé Baraza yahishuye ko impamvu baririmbye Perezida Kagame ndetse akaba ari we muyobozi w’igihugu muri Afurika ukiriho baririmbye ari uko babona ari we muperezida mwiza muri Afurika kubera impamvu zitandukanye.
Yagize ati: “Uko mbibona kugeza ubu Kagame ni we Perezida wa mbere muri Afurika, yateje imbere u Rwanda, Kigali ni umujyi ukeye wagira ngo ni i Burayi , ahantu hose urahasanga interineti y’ubuntu, yorohereza abashoramari kuza gukorera mu Rwanda, ni umuyobozi mwiza.â€
Undi uririmba muri Sauti Sol witwa Savara Mudigi na we yashimangiye ko Perezida Kagame ari uwa mbere muri Afurika abishingiye ku kuba u Rwanda ari igihugu kigendwa n’abashaka bose kandi ku buryo bworoshye.
Yagize ati: “ Reba iyi ni indangamuntu yanjye, nta pasiporo nazanye turishyira tukizana mu Rwanda.â€
Ni ku nshuro ya kane Sauti Sol bageze mu Rwanda ariko na none ni ubwa kabiri bagiye gutaramira Abanyarwanda.
Sauti Sol izaririmba ejo kuwa 17 Nzeli 2016 aho bazaba bafatanyije n’abahanzi b’Abanyarwanda barimo Yvan Bravan, Three Hills na Neptunez Band, Kizabera i Gikondo ahabera imurikagurisha aho kubera ahazwi nka Camp Kigali nk’uko byari byatangajwe mbere.
Iki gitaramo cyari kuzaba kuwa 20 Nyakanga ariko biza gusubikwa ku munota wa nyuma .
Bien-Aimé Baraza yemeza ko nta muperezida muri Afurika uruta Kagame
Savara Mdigi (ufite Mikoro) na we ntasobanya na bagenzi be ku butwari bwa Perezida Kagame
Abanyamakuru bari bitabiriye ku bwinshi
Biteguye gushimisha abanyarwanda
-
Imyidagaduro22 hours ago
Miss Josiane nyuma yo ku muterera ivi akambikwa impeta n’umukunzi we, ibyabo byarangiye gute ?
-
Imyidagaduro20 hours ago
Fiancée w’umuhanzi Emmy aratwika koko! Igitangazamakuru gikomeye ku isi cyatangariye ubwiza bwe
-
Izindi nkuru14 hours ago
Havumbuwe impamvu za slayqueen zisigaye zijya gushakira amaronko i Mahanga zisize abakire hafi yazo
-
imikino18 hours ago
Abakinnyi 11 b’Amavubi bazabanza mu kibuga ku munsi w’ejo mu mukino uzabahuza na Uganda Cranes bamaze kumenyekana
-
Imyidagaduro19 hours ago
Jules Sentore yakoresheje amagambo yuzuyemo urukundo rwa kibyeyi maze yifuriza umukobwa we isabukuru nziza
-
inyigisho18 hours ago
Uziko burya gusomana bigabanya umuvuduko munini w’amaraso mu buriri bikagabanya n’umubyibuho ukabije
-
Inkuru rusange22 hours ago
Umugabo n’umugore baguwe gitumo baterera akabariro mu mudoka ku muhanda.
-
inyigisho13 hours ago
Umukobwa mukundana nakwitwaraho gutya uzakuremo akawe karenge kuko yamaze kukwikuramo arabiguhisha.