Connect with us

YEGOB|Entertainment News

Impanuka ikomeye ikomerekeje 8 biravugwa ko hari n’abahise bitaba Imana:Nyamirambo

Featured

Impanuka ikomeye ikomerekeje 8 biravugwa ko hari n’abahise bitaba Imana:Nyamirambo

Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite ‘plaque’ “Rac 151q” yaturukaga i Nyamirambo, mu gitondo cya kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nyakanga yabuze feri igonga abantu 8 bajyanwa kwa muganga bakomeretse cyane. Ngo hari umumotari n’uwo yari ahetse bashobora kuba bahise bapfa.

Iyi modoka yaturukaga mu muhanda mugari wa kaburimbo uva Nyamirambo ugana Nyabugogo. Impanuka yabereye mu Murenge wa Rwezamenyo, hepfo gato y’ikiraro cyo kwa Mutwe.

Ababonye iyi mpanuka bavuga ko imodoka yaturutse i Nyamirambo kwa Gisimba yabuze Feri, Umushoferi ngo yamanutse ruguru agendaga avuza induru kugira ngo abantu bave mu nzira.

Abakomeretse bakaba bahise bajyanwa kwa muganga harimo umupadiri , umubikira n’akana gato bari kumwe mu modoka yo mu bwoko bwa RAVA4 yangijwe cyane n’iyi Fuso.

Iyi nkuru turacyayikurikirana……….

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Urakwiriye by Official Yvette

By May 19, 2019

indirimbo

Zirayumvira by Zawadi

By May 19, 2019

indirimbo

Twifunze by Sintex

By May 18, 2019

indirimbo

Ni Wowe by Marina

By May 17, 2019

Facebook

To Top