in

Impamvu zishobora gutuma umukunzi wawe asiba ubutumwa bwose umwandikira.

Niba uwo mukunda cyangwa uwo mwashakanye akunda gusiba ubutumwa bugufi yakira kuri telefone cyangwa se kuri ‘chat’ ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, impamvu zikurikira nizo zibitera:

Aba ari kuguca inyuma

Impamvu benshi mu bantu basiba ubutumwa bwabo ndetse na ‘chats’ biterwa n’uko babikoresha baca inyuma abakunzi babo cyangwa abo bashakanye. Baba bashaka ko utamenya amabi bakora n’ubwo bitoroshye guhita wemeza ko ariyo mpamvu abashakanye cyangwa abafite abo bakundana bose basiba ubutumwa ariyo mpamvu ibibateye.

Impamvu zihariye

Si buri kintu cyose kiri muri telefone y’umufasha wawe cyangwa umukunzi wawe ugomba kubona. Hari ibyo aba agomba kumenya wenyine. Bishobora kuba bigendanye n’akazi cyangwa se ari ibibazo by’umuryango we. Wibikomeza.

Ibi bijya biba ikibazo kuko buri muntu aba yumva yamenya buri cyose umukunzi we cyangwa uwo bashakanye aba ahugiyeho nyamara hari bimwe bakwiriye kumenya ku giti cyabo.

Aba agira ngo ugume wishimye ndetse urukundo rwanyu rwe gusenyuka

Kuko azi ko ufuha cyane iyo ubonye ubutumwa bugufi runaka buturutse ahandi, umukunzi wawe cyangwa se uwo mwashakanye ahitamo gusiba ubutumwa bwose kugira ngo n’uyifata ntugire icyo ubona.

Si ukuvuga ko haba hari icyo bahisha ahubwo baba bashaka ko mutagira icyo mugonganiraho nk’uko byabaye wenda mu gihe cyashize, mugapfa ubutumwa bugufi kandi bitari ngombwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru ishyushye: Muyango na Kimenyi bibarutse imfura yabo

Umugore wa boss wanjye asambana n’abandi bagabo none boss yamuketse! Mbimubwire? Mungire inama