Connect with us

Imyidagaduro

Impamvu Mwiseneza Josiane adakora ubukwe yamenyekanye

Published

on

Hashize iminsi itari mike Miss Mwiseneza Josiane yambitswe impeta n’umusore bakundana. Nyuma yaho gato abantu bakomeje kugenda bibaza bati ese uyu mukobwa wegukanye ikamba rya nyampinga ukunzwe kurusha abandi mu mwaka wa 2019 (Miss popularity 2019) azakora ubukwe ryari?. Abantu bakomeje kugenda babyongorerana nu matwi yabo ndetse hari n’abagize impungenge ko Miss Mwiseneza Josiane yaba yarabenzwe n’uyu musore wamwambitse impeta akaba ageze ikirenge mu cya Miss Uwase Vanessa wabenzwe n’umuherwe Putin wari umaze igihe kingana n’amezi 6 arenga amwambitse impeta.

Mwiseneza Josiane na fiancé we

YEGOB natwe twagize amatsiko tugerageje kuvugisha nyirubwite ntitwamufatisha gusa umwe mu ba ncuti za hafi ze yatubwiye ko nta gatotsi kabaye ku mubano wa Mwiseneza Josiane na fiancé we ndetse anaduhishurira ko uretse kuba uyu mukobwa hari indi mishinga arimo ituma adahuguka neza muri iyi minsi ko gahunda y’ubukwe nta kidobya irayigeramo atubwira ko ari ejo cyangwa ejo bundi dushobora kumva amatariki y’ubukwe bwe yagiye hanze.

Advertisement
Click to comment
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
Advertisement

Ibitekerezo biheruka

Advertisement

Inkuru zikunzwe

error: Content is protected !!
%d bloggers like this: