in ,

Impamvu Kylian Mbappe aterekeje mu ikipe ya Arsenal yamenyekanye,abafana barakarira Arsene Wenger kurushaho

Rutahizamu w’umufaransa ku myaka ye 18 waciye agahigo ko kuba umukinnyi wa kabiri wahenze ku isi mu mateka y’umupira w’amaguru aho yavaga mu ikipe ya As Monaco yerekeza mu ikipe ya PSG, mbere yuko uyu musore ajya i Paris, hari amakipe menshi yo ku mugabane w’iburayi yari yagaragaje ko amwifuza ariko biza kuba iby’ubusa yerekeza muri PSG, uyu musore rero nyuma yo kugera i Paris aho yakiriwe nk’umwami, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze impamvu nyamukuru yatumye aterekeza mu ikipe ya Arsenal yo mu bwongereza nayo yamushakaga kuko kuva kera ngo uyu mukinnyi yakunze imitoreze y’umutoza Arsene Wenger. Mbappé (Reuters)

Nkuko tubikesha ikinyamakuru L’Equipe cyanditse iyi nkuru uy musore yagize ati:” Oui, j’ai rencontré Arsène Wenger, qui est un grand coach. Il a une très bonne réputation en France, il est très respecté et sait comment développer des jeunes joueurs. C’était une vraie option pour moi, mais le PSG était mon choix principal. On a réfléchi aux avantages et aux désavantages de tous les clubs intéressés mais ma famille m’a dit que cela devait être ma décision. Il fallait aussi faire un choix sur le long terme. J’ai décidé de venir ici (à Paris) pour continuer à progresser“.

Tugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda uyu musore yagize ati:” Yego nahuye n’umutoza Arsene Wenger umwe mu batoza bakomye, afite bikomeye mu gihugu cy’ubufaransa, arubashywe kandi afite uburyo bwiza bwo kurera neza no kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato. Byari ibyifuza byange kujya muri Arsenal ariko ikipe ya PSG niyo yari amahitamo yange yambere. Nge n’umuryango wange twatekereje ku byiza no ku bibi byose bijyanye n’amakipe yanshakaga, icyemezo cyange cyari kiriya cyo kujya muri PSG. Byansabaga kandi gukora amahitamo y’igihe kirekire. Nahisemo kuza i Paris kugirango nkomeze nzamure urwego rwange.”

Benshi mu baganiriye n’uyu musore bahamya ko uyu musore iyo aza kuza kwegerwa byumwihariko n’ikipe ya Arsenal cyane cyane n’uyu mutoza byari gushoboka ko uyu musore ajya gukina mu gihugu cy’ubwongereza. Ibi rero bikaba byababaje cyane abakunzi b’ikipe ya Arsenal.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere amagambo yuje urukundo ruhebuje Aline Gahongayire yanditse yibuka umwana we w’umukobwa witabye Imana

Cristiano Ronaldo yabwiye Lionel Messi amagambo akomeye amukora ku mutima(Iyumvire)