in

Imodoka yihindura amabara ikomeje guca ibintu(video)

Uruganda rw’Abadage rukora imodoka rwa BMW ruherutse kumurika imodoka ihinduranya amabara uko ukanze kuri buto gusa.Iyi modoka ikaba ikomeje guca ibintu kubera ikoranabuhanga rihambaye ikoranye.

Iyi modoka ihinduranya amabara nk’uruvu yakozwe n’uruganda rwa BMW, yamuritswe kuri uyu wa 05 Mutarama 2022 mu mujyi wa Las Vegas muri leta zunze ubumwe za Amerika mu gikorwa cyiswe 2022 Consumer Electronics Show.

Iri koranabuhanga rizwi nka electrophoretic technology rikoranye n’iyi modoka y’uru ruganda yiswe BMW iX Flow rituma amabara yo kuri iyi modoka yihinduranya mu mabara y’umukara n’umweru mu gihe ukanze kuri buto gusa, ibi bikaba bizafasha abantu bakundaga gufata umwanya wabo bajya guhindura irangi cyangwa ibara ry’imodoka zabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Fabrizio Romano: Abakinnyi batanu bashobora guhindura amakipe muri uku kwezi i Burayi

Rwanda: Umugabo Wange Yarongorwaga N’abagabo Bagenzi Be/Yadutaye Imyaka 6 Ari Muribyo