in

Imodoka yari itwaye umuceli yaguye mu baturage ihitana abantu 2

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 8 Mutarama 2023 , nibwo imodoka yari itwaye umuceli yerekeza muri Tanzania yakoze impanuka ikomeye ikagwa mu baturage abantu babiri bagahita bitaba Imana.

Amakuru avuga ko iyi mpanuka yabereye ahitwa Rusahunga ,mu birometero 93 uvuye ku mupaka wa Rusumo ujya Tanzania, ni ahantu hari ikorosi bivugwa ko ari ribi umaze guterera Rusahunga werekeza Rusumo.

Uyu mushoferi wari utwaye iy’ikamyo bivugwa ko yari afite umuvuduko aza gushaka guca ku munyarwanda witwa Ingabire D’amour wari utwaye imodoka nawe ,icyakora mukumucaho bihurirana nuko yari ageze muri iryo korosi bituma imodoka ye ita umuhanda igwa mu baturage.

Umushoferi ndetse n’umutandiboyi we barikumwe bose bahise bitaba Imana , cyane ko imodoka yagwishije kabine , uretse rero kuba hitabye Imana abantu babiri ,iyi modoka yanangije ibihingwa birimo ibigori by’abaturage .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
3 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Papias
Papias
1 year ago

Abashoferi rwose bajye bagerageza kugenda neza mu rwego rwo kwirinda impanuka za hato na hato

Kanakuze Salumu
Kanakuze Salumu
1 year ago

Imana ibahe iruhuko ridashira

Gisa
Gisa
1 year ago

Ntago yajyaga TZ ahubwo yariri muri TZ

Mu mugambi mubisha yarafitiye abaturage umusore w’imyaka 22 yafashwe ari kwangiza ibikorwa remezo

Amakuru mashya ku hazaza ku muziki wa King James