Inkuru rusange
Imodoka 10 zikunzwe kurusha izindi ku Isi muri 2016 (Amafoto)

Buri mwaka ikinyamakuru giharanira uburenganzira bw’abaguzi, Consumer Report, gikora icyegeranyo cy’imodoka nziza ku Isi. Imodoka zibanza gusuzumwa n’impuguke, ndetse hakagenderwa ku makuru atangwa n’abaziguze.
Uyu mwaka hatoranyijwe imodoka icumi, zirindwi zikorerwa mu Buyapani, ebyiri zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’imwe yo muri Korea.
( Ibiciro biri muri iyi nkuru ni ibyo ku ruganda)
1. Toyota Camry

Igiciro: Hagati y’amadorali 24,089 na 32,603
Iyi modoka imaze imyaka ikunzwe mu Burayi na Amerika ifatwa nk’ivatiri ya mbere yizewe ku Isi nyuma yo kuyisuzuma bagasanga idapfa guhitana abayirimo mu mpanuka ndetse n’imiterere yayo imbere n’inyuma.
2. Honda Fit

Igiciro: Amadorali 19,025
Nubwo iyi yo inengwa kuba igira urusaku rwinshi mu muhanda ikaba itanatanga umunyenga unoze, ihangira lisansi cyane yorohera uyitwaye ndetse ikagira imbere hanini kandi heza.
3. Subaru Impreza

Igiciro: $21,345 – $22,345
Consumer Reports ivuga ko ivatiri ya Impreza igira umunyenga mwiza, ikorohera shoferi. Irimo ikoranabuhanga ry’ubwirinzi bw’impanuka kandi ishobora gutwara imizigo mu buryo butabangamiye ba nyirayo.
4. Lexus RX

Igiciro: $51,630 – $57,565
Iyi modoka yagenewe abishoboye imaze imyaka 20 ifatwa nk’imodoka nziza yo gutemberamo, yagenewe ba ‘Nyakubahwa.’
Ivugwaho kuba ituje, ku buryo uyirimo atumva urusaku na ruke, itanga umunyenga bamwe bagereranya n’uw’indege ‘Jetâ€.
5.Mazda MX-5 Miata

Igiciro: $29,905
Iyi yo ifatwa nk’imodoka ya mbere nziza ku bakeneye kugendera ku muvuduko munini bagiye kwinezeza nko mu mpera z’icyumweru.
6.Subaru Forester

Igiciro: $27,145
7.Kia Sorrento

Igiciro: $37,915
Iyi modoka ikorerwa muri Korea ikundirwa ko itari nini cyane ariko ikaba yifitemo umwanya munini imbere.
8 . Toyota Sienna

Igiciro: $35,810 – $38,201
Iyi yo ifatwa nk’imodoka y’icyitegererezo ku muryango w’abantu benshi, ifite ikoranabuhanga rigezweho kandi ishobora gutwara abantu umunani ntawe ubyize undi.
9. Ford F-150

Igiciro : $45,750 – $46,755
Niyo kamyoneti y’umwaka. Ford F-150 ishimishwa no kuba itaremereye kandi ikozwe mu cyuma, ihangira peteroli, ifite umwanya uhagije kandi ikagira ikoranabuhanga ry’imyidagaduro rihambaye. Ni imodoka nziza yo gukoresha mu mirimo yo rugo.
10. Chevrolet Impala

Igiciro: $39,110
-
Imyidagaduro20 hours ago
Fiancé wa Clarisse Karasira yifotoreje ku ndege ya US AIR FORCE bituma uyu mukobwa abiratira abandi karahava.
-
Imyidagaduro18 hours ago
Amafoto Shaddy Boo ashyize hanze kuri Twitter noneho arabaga ntakinya .
-
Imyidagaduro22 hours ago
Umunyamakuru wa RBA yahawe igisubizo gisekeje n’umufana we ubwo yasabaga imvura
-
Imyidagaduro13 hours ago
Dore amafoto agaragaza ubwiza budasanzwe bwa fiancée w’umuhanzi Emmy
-
Imyidagaduro16 hours ago
Ubukwe: The Ben agiye gushyira mu rugo Miss Pamella bibanire nk’umugabo n’umugore
-
Imyidagaduro15 hours ago
Dore abahanzi bahishaga abakunzi babo kera kuri ubu bakaba baremeye icyaha bakabashyira ku karubanda (AMAFOTO)
-
Imyidagaduro18 hours ago
Umuhanzi Igor Mabano yavuze umuhanzi akunda kurusha abandi mu Rwanda
-
Inkuru rusange17 hours ago
Miss Keza Joannah yakoresheje amagambo yuzuye urukundo rwinshi maze yunamira Papa we umaze imyaka ibiri yitabye Imana