in

Imitoma irenze wabwira umukunzi wawe murimo kuganira akaryoherwa cyane.

Imitoma ni kimwe mu buryo bwifashishwa kugirango ushimishe uwo ukunda kuko burya umutima ukunda rimwe na rimwe uba ukeneye amagambo aryoshye yo kuwuruhura. Aha rero hari amwe mu magambo wabwira umukunzi wawe akanezerwa ariko ukoresheje umunwa wawe udakoresheje telefone cyangwa se ibaruwa kuko burya iyo wivugiye ijambo n’akanwa kawe bituma uwo uribwiye arizirikana kurushaho.

Hano hari amagambo amwe n’amwe yagufasha kuryohereza uwo ukunda, ukamugaragariza koko ko akuri ku mutima mu gihe muganira.
Mugihe muganira, mubwire uti:

1.Ibyo nkora byose ni ukugira ngo nzabane nawe ubuzima bwanjye bwose,
2. Zahabu zose na diyama ziri ku isi ntabwo bihagije ngo umuntu abe yagura urukundo umutima wanjye ugufitiye
3. Imana yarakundemeye kugira ngo nguteteshe
4.Urukundo rwawe rwarantwaye
5.Nabaye nk’umusazi kubera wowe
6. Sinshobora guhagarika kugutekerezaho
7.Sinshobora na rimwe gutera agahinda umutima wawe
8.Sinshaka kubyuka kubera inzozi nziza nari ndimo hamwe nawe
9.Iyo turi kumwe numva ntekanye
10.Namaze kuvumbura urukundo rw’ukuri muri wowe
11.Nkunda kuganira nawe
12.Nkunda uburyo unkunda
13.Nshimira Imana umunsi wa mbere yakunzaniye mu buzima bwanjye
14.Ndifuza kumarana nawe ubuzima bwanjye bwose
15. Nzaguha umutima wanjye wose, umubiri wanjye n’ibitekerezo byanjye byose
16.Nzajyana nawe ku mpera z’Isi mu gihe uzaba ukinkunda
17. Sinshobora kukurutisha amafaranga n’izahabu
18. Nzemera guca mu bikomeye n’ibihome byose kugira ngo nzabane nawe
19.Ndasaba Imana kugira ngo ikunzanire vuba bishoboka
20.Niba kugukunda ari icyaha nzemera mbe umunyabyaha
21.Niba urukundo ari impumyi sinifuza kongera kubona umucyo w’umunsi ukundi
22.Ubuzima butagufite ni nko kujya kuryama warangiza ukarota nabi cyangwa se ntugire inzozi nziza
23. Kugukunda ni nko kwibera muri paradizo cyangwa mu ijuru
24.Kugukunda bindyohereza ubuzima mukunzi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu kiciro cya 2: Amakipe yageze muri ½ cya play-offs  Gorilla izakina na Etoile de l’Est

Mu mafoto: Reba ubwiza bw’indege ihenze ya Cristiano Ronaldo agendamo.