urukundo
Imitoma 10 irenze wakwifashisha kugirango ugushe neza umukunzi wawe

Koherereza amagambo meza umukunzi wawe ukoresheje ubutumwa bugufi ni ikintu cy’ingenzi cyane ku buryo utazatekereza no kwicuza mu buzima bwawe.
Dore imitoma irenze 12 ubwira umukunzi wawe agahita agurumana umuriro w’urukundo:
1.Ndi kumwe nawe sinzigera nicuza mu buzima bwanjye, igihe kirekire ntikizigera kimbera nk’imyaka igihumbi.
2.Nsagwa n’ibyishimo byo kuba ndi kumwe nawe igihe cyose, kuvugana nawe, ndetse no kumva uri hafi yanjye bituma numva nezerewe mu umutima wanjye.
3.Ni wowe si yanjye narintegereje, imbaraga zinsunika zinjyana aho uri kuko kuba aho uri ntako bisa.
4.Nishimira cyane kugusoma kurusha uko nasoma undi muntu uwariwe wese kuko iminwa yawe impumurira neza nkumva nayigumana.
5.Iyo utari kumwe nanjye mbura ingingo zimwe na zimwe z’umubiri wanjye, nkumva nsigaye njyenyine ku isi.
6.Iyo uri kumwe nanjye mu mwanya mwiza nk’uyu w’umunezero, kugutekereza byonyine binzanira ibyishimo bidasanzwe, ese waba ubizi?
7.Mu gihe wumva uri wenyine, ujye ureba hagati y’intoki zawe wibuke ko ariho intoki zanjye zikwirwa neza honyine kurusha uko nazifatisha hagati y’intoki z’undi muntu.
8.Iyo nkubonye ntekereza ijuru mu gihe gito ubundi nkumva niho nibereye bigatuma ndushaho kuba hafi y’Imana kuko ariyo yakungeneye.
9.Ubuzima bwanjye nabuboneye muri wowe, kuko iyo utabaho nta buzima bwiza mba mfite kuko kubaho nkubona iruhande rwanjye binyongerera iminsi yo kurama ku isi.
10.Bavuga ko umuntu agwa mu rukundo rimwe gusa ariko njye iyo nkubonye iruhande rwanjye utuje undebana akanyamuneza n’ubwuzu bituma nongera kugwa mu rukundo inshuro zitabarika.
-
Imyidagaduro13 hours ago
Miss Josiane nyuma yo ku muterera ivi akambikwa impeta n’umukunzi we, ibyabo byarangiye gute ?
-
Imyidagaduro11 hours ago
Fiancée w’umuhanzi Emmy aratwika koko! Igitangazamakuru gikomeye ku isi cyatangariye ubwiza bwe
-
inyigisho17 hours ago
Musore, niba ushaka gutereta umukobwa bwa mbere bigacamo banza uzirikane bino bintu by’ingenzi.
-
imikino9 hours ago
Abakinnyi 11 b’Amavubi bazabanza mu kibuga ku munsi w’ejo mu mukino uzabahuza na Uganda Cranes bamaze kumenyekana
-
inyigisho9 hours ago
Uziko burya gusomana bigabanya umuvuduko munini w’amaraso mu buriri bikagabanya n’umubyibuho ukabije
-
Imyidagaduro10 hours ago
Jules Sentore yakoresheje amagambo yuzuyemo urukundo rwa kibyeyi maze yifuriza umukobwa we isabukuru nziza
-
Inkuru rusange13 hours ago
Umugabo n’umugore baguwe gitumo baterera akabariro mu mudoka ku muhanda.
-
Izindi nkuru5 hours ago
Havumbuwe impamvu za slayqueen zisigaye zijya gushakira amaronko i Mahanga zisize abakire hafi yazo