in

Imiterere mishya y’umusatsi wa Lil G ikomeje guteza impaka ndende kuri Twitter.

Umuhanzi Lil G akomeje guteza impaka mu bafana be bakoresha Twitter nyuma yo gushyira hanze amafoto agaragaza insokozo nshya asigaye afite ,bamwe batangira kumwita umugore abandi baramushyigikira.

Lil G yari amaze igihe atavugwa cyane mu itangazamakuru ariko ubu ari kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara afite insokozo yavugishije benshi bakayisanisha n’iy’abagore, aho yadefirije akaba anasigaye afunga umusatsi bizwi nka ‘Chignon’.

Uyu musore yari amaranye imyaka ibiri umusatsi wa ‘dreadlocks’ amafoto ye yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’iki cyumweru ntabwo yavuzweho rumwe, aho bamwe bavuga ko ntacyo umusatsi we utwaye ariko abandi bo bakavuga ko yigize nk’umugore.

Gusa we avuga ko ari umusatsi umuhenda kandi yarawushyizeho atitaye ku byo abantu bazavuga.

Ati “Abagore bagira imisatsi yabo se? Iyi ni inyogosho nk’izindi. Nahinduye iyo nari maranye imyaka ibiri. Naravuze nti reka mbihindure ntandukane n’abandi. Nashakaga gutandukana n’abandi nkasa njyenyine. Uyu musatsi nicyo kintu kimpenda kandi ni ibintu nakoze mbishaka. Nashakaga kugaragara neza.”

Gusa benshi ntabwo babyumva kimwe n’uyu muhanzi, hari n’abateraga urwenya bakifashisha ifoto ye bakavuga ngo ‘undi mugabo atuvuyemo’ bashaka kwerekana ko ari kwishyira mu cyiciro cy’abakobwa n’abagore.

Nk’uwitwa Hirwa yanditse kuri Twitter, ati “Muramwibuka aririmba ati nimba umugabo? None ndabona ibyo kuba umugabo byarahindutse kuba umugore!”

Mu butumwa bwinshi bwashyizwe ku gitekerezo cye, bwinshi bwavuganiraga Lil G ubundi bukamunenga abantu bamwe bavuga inyogosho itajyanye n’umuntu nkawe w’umugabo.

Abandi bakaza bavuga ko kuba abakobwa aribo bari kuvuganira cyane Lil G byonyine bihita bisobanura icyiciro yamaze kwishyiramo

Hari nk’uwitwa Amazi Atemba wagize ati “Abanyarwanda tugifite ibitekerezo nk’ibi turacyafite byinshi byo kwiga. Ubugabo bugaragarira ku musatsi? Ubundi kuki abantu mutita ku byanyu mukirukira ku bandi? Mukomeza kwita ku by’abandi kandi bo bazakomeza gutera imbere muri mu bigambo gusa.”

Undi yagize ati “Mu Rwanda niho honyine uzasanga umusore utereka umusatsi cyangwa ufite dread bamwita imbobo cyangwa umutinganyi.”

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bamaze imyaka 20 batazi amazina yabo|Abaturanyi barabazira cyane ndetse bakabita inkende |Bararumana

Umunyarwandakazi Fofo Dancer yavuze uburyo bamwita indaya kubera imibyinire ye idasanzwe.