in

Imibonano mpuzabitsina ifasha abagabo kurushaho kwizera Imana

Abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagaragaje ko gukora imibonano mpuzabitsina kenshi cyane cyane ku bagabo, bifasha bikanongerera uyikora kurushaho kwizera Imana.

Aba bashakashatsi bo muri Duke University muri Carolina y’Amajyaruguru, bashyize hanze ubushakashatsi bwabo bushimangira ko uretse kuba imibonano mpuzabitsina ishobora gukora ku marangamutima, urukundo n’uturemangingo, inagira uruhare mu bijyanye no kwemera Imana cyane cyane ku bagabo.

black-couple-in-bed

Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, bugaragaza ko hari umusemburo witwa “Oxytocin” ukora cyane mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina cyane ku bagabo hanyuma ku bagore ugakora cyane mu gihe cyo kubyara no mu gihe cyo konsa.

Ubu bushakashatsi bwayobowe n’uwitwa Patty Van Cappellen bugaragaza ko uyu musemburo ushobora gufasha abagabo kugira mu ntekerezo zabo ibyiyumviro byatuma batekereza cyane ku Mana kandi bakarushaho kwizera imbaraga zayo.

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Miss Kate Bashabe yakoze ishyano (video)

Slow Down by Active