in ,

IMIBARE ntago ibeshya-Mu mateka ya Cristiano Ronaldo ni bwo bwa mbere yayobora urutonde rw’abakinnyi barusha abandi kwitwara nabi muri La Liga (Irebere iyo mibare)

Nyuma yo kugaruka mu kibuga yarahagaritswe imikino igera muri 5,Cristiano Ronaldo amaze gukina imikino 2 muri shampiyona ya La liga harimo umukino batsinzwe na Betis seville n’uwo batsinze iyi weekend ikipe ya Alaves.Iyo mikino yombi ikaba ihagije ngo CR7 abe umukinnyi uri kwitwara nabi muri iyo shampiyona yose hagendewe ku mibare.

 Cristiano Ronaldo - Real Madrid (Reuters)

Mu mikino yose uko ari 2 nubwo ataratsinda igitego na kimwe,nyamara ntago yatungwa agatoki kubera kutagerageza gutera umupira mw’izamu ari naho iyo mibare ihera imurega.Ikinyamakuru kabuhariwe mu kwegeranya imibare (Statistics) Opta cyashyize hanze ko Ronaldo amaze gutera imipira mw’izamu ingana na 18 yose mu mikino 2 ariko nta gitego nta kimwe arakuramo.iyi mibare ikamugira umukinnyi wa mbere ugerageje amahirwe menshi ataratsinda byibura igitego nta kimwe.

Zinedine Zidane mu magambo yatangaje nyuma y’umukino yavuze ko adatewe ubwoba na forme itari nziza y’uyu mugabo kuko igihe azatangira gutsinda icyo ari cyo cyose azatsinda byinshi.Ni mu gihe mukeba we Lionel Messi afite ibitego 9.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru Ishyushye-HAHISHUWE amafaranga Neymar afata muri PSG ariko abantu bumijwe n’umubare wayo mu manyarwanda

Isomere amagambo yuzuye ubwishongozi uwahoze ari umukunzi wa T.I yamubwiye arimo kugarukwaho na benshi