Connect with us

imikino

Ikipe y’igihugu Amavubi ibonye inota rya mbere mu rugendo rwo gushaka itike ya CAN 2021

Published

on

Mu mukino wari ukomeye ku mpande zombi, mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika CAN 2021, wabereye Estadio Nacional Cabo Verde i Praia muri Cape Vert, warangiye u Rwanda ruguye miswi na Cape Vert yari mu rugo, bituma Amavubi abona inota rya mbere mu mikino itatu rumaze gukina.

Ni umukino wasifuwe n’Umunya-Ghana, Daniel Nii Ayi Laryea wafashwaga n’abandi banya-Ghana babiri bari ku mpande zombi. Umukino watangiye ikipe y’igihugu ya Cape Vert yari mu rugo ikina neza mu kibuga hagati, igerageza gusatira izamu ry’Amavubi, ariko ubwugarizi bw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda buhagarara neza.

Ku munota wa gatandatu, Amavubi yagerageje amahirwe ya mbere imbere y’izamu rya Cape Vert ku mupira wazamukanwe na Ombalenga Fitina, awucomekeye Haruna, ntiyawutanga neza abanya Cape Vert bawukuramo.

Ku munota wa 14′ Cape Vert yagerageje kotsa igitutu izamu rya Kwizera Olivier, binyuze ku bakinnyi barimo Ryan Mendes na Nuno Borges ariko Manishimwe Emmanuel umupira awushyira muri Coruneri.

Abakinnyi ba Cape Vert barimo Jamiro Monteiro, Nuno Borges, Ricardo Gomes na Lisandro Semedo bakomeje gucana itanura ku izamu ry’ikipe y’igihugu Amavubi, ariko ubwugarizi ndetse n’umunyezamu Olivier bakomeza kwirwanaho.

Ku munota wa 40 Cape Vert yahushije igitego cyabazwe ubwo rutahizamu Lisandro Semedo ukinira Fortuna Sittard yo mu Buholandi yasigaranye n’umunyezamu Kwizera Olivier, umupira awukuramo.

Ku munota wa 45 u Rwanda rwabonye Coup Franc nyuma y’ikosa Jamiro Monteiro yakoreye Jacques Tuyisenge, ariko Djihad Bizimana ayiteye abanya-Cape Vert bawushyira muri Coruneri.

Iminota 45 y’igice cya mbere yagoye Amavubi cyane yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Amavubi agaragaza impinduka, kuko yatangiye gusatira izamu rya Cape Vert, ku mipira yaturukaga ku bakinnyi bakina ku mpande Omborenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel, ariko amahirwe yo kuboneza mu izamu ku bakinnyi barimo Kagere Meddie ntiyabakundira.

Kwizera Olivier yakomeje gutabara izamu ry’Amavubi, ku yindi nshuro yongeye gusigarana n’abakinnyi babiri ba Cape Vert nyuma y’amakosa yari akozwe na Ally Niyonzima, ariko uyu munyezamu atabara izamu ry’Amavubi, akuramo umupira.

Ku munota wa 67, umutoza Mashami Vincent yakoze impinduka mu kibuga, yinjiza Muhire Kevin ukina muri EL Geish yo mu Misiri, havamo Jacques Tuyisenge wabonaga utarimo gukina neza.

Ku munota wa 77, Mashami Vincent yongeye gukora impinduka, Haruna Niyonzima ukinira Yanga Africans asohoka mu kibuga hinjira Iyabivuze Osee ukinira Police FC.

Amavubi yakomeje gukina yirwanaho, ahangana no gutesha uburyo abanya-Cape Vert baremaga ndetse birinda kwinjizwa igitego.

Iminota 90 y’umukino yarangiye nta kipe n’imwe yinjije igitego, umusifuzi w’umunya-Ghana yongeraho iminota itatu, nayo itigeze ibyazwa umusaruro, umukino muri rusange urangira amakipe yombi aguye miswi 0-0.

Kunganya na Cape Vert, byatumye Amavubi agira inota rimwe rya mbere mu itsinda, mu gihe Cape Vert yagize amanota atatu.

Umukino wo kwishyura uzaba ari uwa kane mu itsinda uteganyijwe tariki ya 17 Ugushyingo 2020, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Rwanda XI: Kwizera Olivier, Ombolenge Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rwatubyaye Abdoul, Manzi Thierry, Bizimana Djihadi, Niyonzima Ally, Mukunzi Yannick, Haruna Niyonzima, Tuyisenge Jacques, Kagere Meddie.

Source: http://inyarwanda.com/inkuru/100916/amavubi-yabonye-inota-rya-mbere-mu-rugendo-rwo-gushaka-itike-ya-can-2021-100916.html

0 0 vote
Article Rating
Komeza usome
Advertisement
Click to comment
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Featured

Lionel Messi na Cristiano batanze ubutumwa bw’akababaro batewe n’urupfu rwa Maradona.

Published

on

Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bahaye icyubahiro Diego Maradona nyuma y’uko bitangajwe ko uyu munyabigwi muri Ruhago yitabye Imana azize indwara y’umutima kuri uyu wa gatatu.

Intwari ya Arijantine mu gikombe cyisi cyo mu 1986, Maradona ari mu bantu batazibagirana bazamuye umupira w’amaguru muri iki kinyejana.

Messi akaba yarakiniye Argentina ubwo Maradona yari kapiteni w’iyi kipe ndetse bakaza gutwara igikombe cyisi cya 2010 yatangaje ko yababajwe n’urupfu rw’uyu mugabo.

Abinyujije kuri Instagram Messi yagize ati”Umunsi ubabaje cyane ku Banya Argentine bose ndetse no ku mupira w’amaguru.Aradusize ariko ntagenda, kuko Diego ahoraho.”

Yakomeje agira ati: “Ndakomeza ibihe byiza byose nabanye na we kandi nifuzaga kuboneraho umwanya wo kwihanganisha umuryango we wose n’incuti. RIP. ”

Cristiano Ronaldo, ufatanije na Messi ufatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye b’imikino muri iki gihe, na we yatanze icyubahiro ku giti cye.Uyu mukinnyi wa Juventus na Porutugali yanditse ku rubuga rwa Instagram nawe yagize ati: “Uyu munsi nasezeye ku nshuti kandi isi isezera ku buhanga budashira.“Umwe mu beza kuruta abandi bose.Igenda vuba cyane ariko igasiga umurage utagira umupaka nubusa bitazigera byuzura. RIP. Ntuzigera wibagirana. ”

 

0 0 vote
Article Rating
Komeza usome

Featured

Police FC yanganyije na Musanze FC, mu mukino wa gicuti

Published

on

By

Musanze FC yaraye inganyije na Police FC 1-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ‘Ubworoherane’ mu karere ka Musanze. Wari umukino wo gufasha amakipe yombi kwitegura umwaka w’imikino uzatangira tariki ya 04, Ukuboza, 2020. Police yakinaga umukino wa kabiri wa gicuti nyuma yo gutsinda AS Muhanga ibitego 3-1 mu mukino wabaye ku wa Kabiri […]

The post Police FC yanganyije na Musanze FC, mu mukino wa gicuti first appeared on UMUSEKE.

Musanze FC yaraye inganyije na Police FC 1-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ‘Ubworoherane’ mu karere ka Musanze. Wari umukino wo gufasha amakipe yombi kwitegura umwaka w’imikino uzatangira tariki ya 04, Ukuboza, 2020. Police yakinaga umukino wa kabiri wa gicuti nyuma yo gutsinda AS Muhanga ibitego 3-1 mu mukino wabaye ku wa Kabiri
The post Police FC yanganyije na Musanze FC, mu mukino wa gicuti first appeared on UMUSEKE.

0 0 vote
Article Rating
Komeza usome

Featured

(AMAFOTO) Rayon Sports yanganyije na Bugesera FC 2-2

Published

on

By

Rayon Sports yanganyije na Bugesera FC 2-2, mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade y’Akarere ka Bugesera kuri uyu wa Gatatu. Wari umukino wo gufasha amakipe yombi kwitegura umwaka w’imikino uzantangira tariki ya 04 Ukuboza 2020. Rayon Sports yakinaga umukino wa kabiri, nyuma yo gukina na Alpa yo mu kiciro cya kabiri, umukino warangiye itsinze […]

The post (AMAFOTO) Rayon Sports yanganyije na Bugesera FC 2-2 first appeared on UMUSEKE.

Rayon Sports yanganyije na Bugesera FC 2-2, mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade y’Akarere ka Bugesera kuri uyu wa Gatatu. Wari umukino wo gufasha amakipe yombi kwitegura umwaka w’imikino uzantangira tariki ya 04 Ukuboza 2020. Rayon Sports yakinaga umukino wa kabiri, nyuma yo gukina na Alpa yo mu kiciro cya kabiri, umukino warangiye itsinze
The post (AMAFOTO) Rayon Sports yanganyije na Bugesera FC 2-2 first appeared on UMUSEKE.

0 0 vote
Article Rating
Komeza usome

Featured

Diego Maradona wamamaye cyane muri ruhago yapfuye

Published

on

By

Ikirangirire mu mupira w’amaguru, umunya-Argentine, Diego Maradona yapfuye afite imyaka 60 azize indwara y’umutima, nyuma y’ibyumweru bibiri asezerewe mu bitaro. Nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Argentine, Diego Maradona yazize umutima nyuma y’uko yari amaze ibyumweru bibiri asezerwe kwa muganga. Ibi kandi byemejwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Argentine mu itangazo ryashyize ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga, rivuga […]

The post Diego Maradona wamamaye cyane muri ruhago yapfuye first appeared on UMUSEKE.

Ikirangirire mu mupira w’amaguru, umunya-Argentine, Diego Maradona yapfuye afite imyaka 60 azize indwara y’umutima, nyuma y’ibyumweru bibiri asezerewe mu bitaro. Nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Argentine, Diego Maradona yazize umutima nyuma y’uko yari amaze ibyumweru bibiri asezerwe kwa muganga. Ibi kandi byemejwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Argentine mu itangazo ryashyize ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga, rivuga
The post Diego Maradona wamamaye cyane muri ruhago yapfuye first appeared on UMUSEKE.

0 0 vote
Article Rating
Komeza usome

imikino

Antoine Griezmann yavuze amagambo akomeye ku mubano we na Messi

Published

on

Rutahizamu wa FC Barcelona, Antoine Griezmann,yatangaje ko nta kibazo na kimwe afitanye na Lionel Messi bakinana ahubwo ngo yamubwiye ko yababajwe nuko yabanje kwanga kwerekeza muri iyi kipe y’ubukombe ubwo yamushakaga bwa mbere.

Antoine Griezmann yavuze ko icyemezo yigeze gufata cyo kwanga kwerekeza muri FC Barcelona ubwo yamushakaga bwa mbere cyababaje kizigenza Messi ariko ngo ubu bafitanye umubano mwiza.

Muri 2018 nibwo Antoine Griezmann yabwiye ikiganiro ’La Decision’gikorwa na TV ye ko yafashe umwanzuro wo kuguma muri Atetico Madrid nubwo yashakishwga bikomeye na FC Barcelona ariko yaje kwisubiraho mu mwaka wakurikiyeho ayerekezamo.

Umubano w’uyu mugabo na Messi wagiye utuma benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko batabanye neza ndetse uwahoze ari umujyanama wa Griezmann akaba na nyirarume yavuze ko batabanye neza.

Mu kiganiro yagiranye na Universo Valdano,Griezmann yavuze ko we na Messi babanye neza gusa ngo kuba yaranze kwerekeza muri FC Barcelona muri 2018 byababaje uyu rutahizamu mugenzi we.

Ati “Ubwo nasinyiraga ikipe nasabye imbabazi ko natindije ibyo kuyerekezamo ndetse n’ibyo navuze ko ntazayerekezamo.Nabwiye Lionel Messi ko nzaha byose mfite ikipe.Navuganye na Leo nkigera mu ikipe ambwira ko atishimiye ko nanze kuyerekezamo bwa mbere ubwo banyifuzaga gusa ambwira ko turi kumwe kandi buri munsi ndabibona.

Griezmann abajijwe kuri Eric Olhats,wahoze ari umujyanama we ndetse ashinzwe kumushakira amakipe waherukaga gushinja Messi ko ariwe soko y’iterabwoba muri FC Barcelona,wanagize uruhare mu kumunaniza,yagize ati “

Yari ingirakamaro mu buzima bwanjye ariko ubu nta mishyikirano tugifitanye.Nahagaritse umubano nawe kuva umunsi nakoraga ubukwe.Namutumiye mu bukwe ntiyaza.Niyo mpamvu nahagaritse ubucuti nawe.

Marume ntabwo azi uko umupira w’amaguru ukinwa ariko nyuma umunyamakuru yashyize hanze ibyo yatangaje.Nabwiye Leo ko ntavuganye nabo ndetse ubu ntabwo mfite na nimero za marume muri telefoni yanjye.

Ababyeyi banjye ntibakivugana nawe,none ninde uvugana nawe?.Ashobora gukomeza kwangiza byinshi ndetse agateza umwuka mubi mu rwambariro.

Griezmann yananiwe kwitwara neza muri FC Barcelona nkuko yari ameze muri Atletico Madrid aho yemeje ko icyabiteye ari uko yasanze hari ibyahindutse mu ikipe.

Ati “Naje mu ikipe yari imaze gutwara La Liga,ngomba gukora cyane kugira ngo mbone umwanya wanjye.Byarangoye gukina kugeza mu UkubozaNahoraga mpara kubw’umutoza.Nize byinshi muri ubwo buryo.Nzakomeza gukora ibyo umutoza ansaba nubwo mbizi ko nk’umuntu ibyo ansaba bimbabaza.

Mu mwaka umwe n’igice,nahuye n’abatoza 3 muri FC Barcelona.Nkeneye gukomeza guhuza na bagenzi banjye.Hejuru y’ibyo,uburyo bw’imikinire bwarahindutse.”

0 0 vote
Article Rating
Komeza usome

Hit Music Only!

Advertisement
Advertisement
Advertisement

Trending

0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x
%d bloggers like this: