in ,

Ikipe ya Tianjin Quanjian yahakanye amakuru y’uko ishaka kugura Diego Costa!

Umuyobozi w’ikipe ya Tianjin Quanjian yo mu Bushinwa yahakanye amakuru yari amaze iminsi ahwihwiswa ko Diego Costa agiye kwerekeza muri iyi kipe.

Mu kiganiro umuyobozi w’iyi kipe, Shu Yuhui yagiranye n’ikinyamakuru Jinwan cyo mu Bushinwa akaba yabwiye abafana b’ikipe ye ko hari abakinnyi batatu agiye kuba yagura muri iyi mpeshyi ndetse ko azabatangaza bidatinze. Yongeraho  ko kandi hari umukinnyi w’imena agiye kuzana gusa ntiyatangaza uwo ari we.

Hari hashize iminsi hahwihwiswa amakuru y’uko Diego Costa agiye kwerekeza muri iyi kipe ,aho azajya ahembwa akayabo k’ Amayero millioni75. Ibintu byari gutuma uyu mukinnyi usanzwe ukina mu ikipe ya Chelsea aza mu bakinnyi bahembwa agatubutse.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Blac Chyna yashyize hanze amafoto yateye benshi kumwibazaho(+amafoto)

Dore amafoto adasanzwe agaragaza imiterere n’ubwiza by’ umukobwa watumye abagabo badasanzira