in

Ikipe ya Real Madrid yamaze kwirukana umukinnyi w’igihangange imushinja icyaha gikomeye

Ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne yamaze gufata icyemezo cyo gutandukana na Eden Hazard kubera ko yayibereye igihombo gikomeye kuva yayigeramo.

Mu mpeshyi ya 2019 nibwo Eden Michael Walter Hazard yasinyiye Real Madrid avuye mu ikipe ya Chelsea aho yaguzwe arenga miliyoni 100 z’Amapawundi.

Kuva yayigeramo ntabwo yigeze atanga umusaruro ushimishije kubera ko yahoranaga imvune nyinshi zituma ayikinira imikino micye cyane.

Muri uku kwezi kwa Mutarama ubuyobozi bwa Real Madrid bwafashe icyemezo cyo gutandukana na Eden Michael Walter Hazard, bikaba bivugwa ko azahita yerekeza mu ikipe ya Fenerbahçe yo mu gihugu cya Turkey.

Eden Michael Walter Hazard yavutse tariki 7 Mutarama 1991 avukira i La Louvière mu gihugu cy’u Bubiligi, akaba yarakiniye amakipe arimo Lille, Chelsea na Real Madrid, kuva muri 2008 kugeza muri 2022 yakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi imikino 126 ayitsindira ibitego 33.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ebyiri zifite akavagari k’amafaranga muri Denmark zikomeje guhanganira umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya APR FC

Gasabo: Umugabo yishe umugore we akoresheje umuhoro ahita yirukira kuri Polisi