Connect with us

imikino

Ikipe ya Real Madrid yamaze gutangaza igihe izurukanira umutoza wayo ndetse n’umusimbura we yamenyekanye.

Published

on

Ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne yatangaje ko izaba yamaze kwirukana umutoza wayo witwa Julen Lopetegui kuwa mbere, ndetse uwahoze ari umutoza wa Chelsea witwa Antonio Conte niwe ngo ugomba kuzahita asimbura uyu mutoza nk’uko Goal ducyesha iyi nkuru ibitangaza.

Antonio Conte ugomba gusimbura umutoza w’ikipe ya Real Madrid.

Ni nyuma y’uko iyi kipe imaze imikino itanu yose yo muri Shampiyona ya Espagne izwi ku izina rya La Liga itarabasha gutahukana amanota atatu, ndetse ikaba yaraye inyagiwe ibitego bitanu byose kuri kimwe na mucyeba wayo w’ibihe byose ariwe FC Barcelona.
Nyuma yo gutsindwa kuri uyu mukino wari ufite kinini uvuze ku hazaza ha Julen Lopetegui mu ikipe ya Real Madrid, uyu mutoza agomba guhita yerekwa imiryango isohoka muri iyi kipe kuri uyu wambere ndetse agahita asimburwa na Antonio Conte.

Julen Lopetegui.

Ikipe ya Real Madrid yamaze kuganiriza Antonio Conte ukomoka mugihugu cy’ubutaliyani akaba ari mu kiruhuko kugeza ubu, ndetse uyu mugabo w’imyaka 49 y’amavuko yiteguye kwerekeza I Madrid gusimbura Julen Lopetegui.

Bivugwa ko uyu mutoza yigeze kwifuzwa na Real Madrid ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mumpeshyi y’uyu mwaka, gusa biza guhurirana n’uko uyu mugabo yari agifite amasezerano mu ikipe ya Chelsea yo mu gihugu cy’ubwongereza, gusa ubu noneho uyu mutaliyani yiteguye kwerekeza Santiago Bernabeu gutoza iyi kipe.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!