in ,

Ikipe ya Real Madrid ihemukiye, inababaza bikomeye umukinnyi wayo igenderaho

Real Madrid imwe mu makipe agira za kirazira nyinshi ku mugabane w’iburayi, kurubu ibinyujije mu mugenzuzi w’imibereho y’abakinnyi basuye abakinnyi bamwe na bamwe mu ngo zabo kugirango barebe ubuzima baba babayeho ariko ibyavuye mu igenzura ry’uruzinduko uyu mugabo yagiriye kwa Gareth Bale mu gihugu cye cy’amavuko Wales ntibyamushimishije na gato.Image result for gareth bale sad

Nkuko ikinyamakuru The times cyabitangaje, umukinnyi Gareth Bale yarasanzwe afite ubusitani bunini mu rugo iwe yajyaga akoreramo imyitozo, gusa nyuma y’ubugenzuzi bwakoze nababishinzwe mu ikipe ya Real Madrid basanze ubwo busitani butujuje ubuziranenge kubyo bifuza bahitamo kubuza Gareth Bale kuzongera kubukoreraho imyitozo y’umupira w’amaguru kuko baketse ko buri muri zimwe mu mpamvu zituma uyu mukinnyi akunda kuvunika bityo akaba ariwe mukinnyi ikipe ya Real Madrid itangaho amafaranga menshi mu kumuvuza. Gusa umugenzuzi waruhagarariye abandi yabwiye itangazamakuru ko bazohereza abakozi babishinzwe kujya gutunganya ubwo busitani bwa Gareth Bale kuburyo ntakibazo byazongera kumuteza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi washakishwaga bikomeye n’ikipe ya Real Madrid na Fc Barcelona yahisemo aho azerekeza

Biratangaje: Reba urwego indirimbo nshya ya Butera Knowless igezeho nyuma y’amasaha make isohotse