in ,

Ikipe ya Rayon Sports yiteguye kujyana mukeba wayo APR FC mu nkiko

rayon-sport

Gacinya Denis umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports aratangaza ko ibibazo byagiye bivugwa kuri iyi kipe n’abakinnyi barimo myugariro Imanishimwe Emmanuel na Rwatubyaye Abdul ariko ko iminsi igeze kugira ngo bibe byagana ku musozo.

Mu kuganisha ibi bibazo ku musozo harimo ko ikipe ya Rayon Sports igomba kuryamira amajanja igategereza ko ikipe ya APR FC itanga uyu mukinnyi ku rutonde rugaragaza abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino 2016-2017, bigatuma iyi kipe y’ubururu n’umweru igana mu nkiko ikitabaza inzego zibishinzwe.

“Reka mpere ku mukinnyi Imanishimwe Emmanuel.Ni umukinnyi wa Rayon Sports kuko adufitiye amasezerano, twanamutanze ku rutonde rw’abakinnyi tuzakoresha mu mwaka w’imikino 2016-2017.Uretse kuba twumva ko yasinye andi masezerano mu yindi kipe (APR FC) akaba ari naho ari kwitoreza, ubu icyo dutegereje nuko tuzumva nabo bamutanze (APR FC)  ku rutonde hanyuma ubwo rukazacyemurwa n’inzego zibishinzwe kuko bizaba bibaye urubanza”.

Gacinya na Kimenyi Vedaste

Umuyobozi wa rayon Sports Gacinya Denis (ibumoso) na Kimenyi Vedaste (Iburyo) perezida w’umuryango wa Rayon Sports

Imanishimwe Emmanuel wari umaze imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sports yaje kongera kumvikana nayo, yongera amasezerano y’indi myaka ibiri tariki 14 Nyakanga 2016.Nyuma y’igihe gito uyu musore yahise asinyira ikipe ya APR FC andi masezerano y’imyaka ibiri dore ko yivugiraga ko nubwo yasinye muri Rayon Sports nta mafaranga yigeze imuha mu gihe iyi kipe ivuga ko yamaze kumuha amafaranga yose.

JPEG - 78.9 kb

Imanishimwe Emmanuel (hagati) ubwo yongeraga amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports mbere yo kujya muri APR FC

Ku kijyanye na myugariro Rwatubyaye Abdul wahoze mu ikipe ya APR FC nyamara umwaka w’imikino 2015-2016 warangira bigasesekara hanze ko yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports, uyu musore yaje kuburirwa irengero kugeza magingo aya ntawe uzi aho yaba aherereye.

Rwatubyaye Abdul

Rwatubyaye Abdul wavuye muri APR FC akajya muri Rayon Sports nayo ikamubura rugikubita

Gacinya Denis yavuze ko Rwatubyaye ari mu rwego rw’umukozi wahawe akazi nyuma akagata atagakoze mu gihe yatanzweho umurengera w’amafaranga.Uyu muyobozi akavuga ko ikigiye gukurikira ari uguhaguruka nka Rayon Sports bakareba uko uyu mukinnyi yaboneka cyangwa akanajyanwa mu nkiko.

“Umukinnyi witwa Rwatubyaye utaritabira akazi.We ni umukozi dufata nk’uwataye akazi.Ariko dushaka kumuhagurukira.Kuko iyo umukozi yataye akazi hari ibyo twamutanzeho, ubu turashaka kumuhagurukira mu rwego rw’amategeko kuko ngira ngo twamutegereje hafi ukwezi kurenga.Biba bikabije rero iyo umuntu atitabira akazi mu gihe kingana gutyo.Hari inzira zicibwamo mu nzego z’amategeko, iyo umuntu atitabiriye akazi kandi hari amasezerano mwagiranye cyane cyane ku mirimo nk’iyi (Gukina umupira) uba hari icyo watanze nk’amafaranga yo kumugura ngo aze agukorere hitabazwa amategeko. Tugiye kumuhagurukira rwose”.

Uyu muyobozi avuga ko kandi kabone nubwo Rwatubyaye yaba yihishe ahantu runaka agomba kumenya ko bagiye kumuhagurukira bityo akajyanwa mu nkiko kuko umupira w’amaguru usigaye ufite amategeko  asobanutse, bityo uyu myugariro akazavuga impamvu yataye akazi ka Rayon Sports.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biteye Isoni n’agahinda! Irebere uburyo umukinnyi ukomeye ku isi yipfishije mu mukino hagati kugira acike Police (video)

Dore abastar b’abanyarwandakazi bakunda kwambara mini “utwenda tugufi” (amafoto)