in ,

Ikipe ya Manchester United iri kubyinira ku rukoma kubera ibibazo bikomeye Tothenham igize mbere y’umukino

Mu kanya ku isaha ya saa saba n’igice nibwo ruraba rwambikanye hagati y’ikipe ya Manchester United na Tothenham Hotspurs mu mikino ya Champiyona y’ubwongereza, mu gihe muri Weekend ishize ikipe ya Jose Mourinho yakozwe mu jisho na Huddersfield town igatsindwa, ariko abasore ba Mauricio Pochettino bafite akanyamuneza nyuma yo gukubita batababariye ikipe ya Liverpool ibitego 4-1. Kurubu rero nkuko twabibagejejeho munkuru yacu iheruka Ikipe ya Manchester United ihuye n’ikibazo gikomeye gishobora gutuma yongera gutsindwa mu mikino ya Champiyona, Ikipe ya Manchester United yahuye n’ibibazo btandukanye, kurubu siyo yonyine kuko n’ikipe ya Tothenham Hotspurs ikaba yamaze gutakaza umukinnyi wayo ukomeye ndetse byamaze kwemezwa ko ataribwitabire uyu mukino.

Amakuru yo muri iki gitondo dukesha ikinyamakuru The telegraph aremeza ko rutahizamu w’umwongereza Harry kane atari bubashe gukina umukino ikipe ya Manchester United ifitanye na Tothenham kuri icyi gicamunsi nyuma y’imvune yo mu itako(Harmstring Injury) uyu musore yagiriye mu mukino wabaye hagati mu cyumweru aho ikipe ye yatsindwaga na West Ham ibitego 3-2. Ku munsi wejo nibwo azakorerwa ibizamini by’ubuzima kugirango barebe igihe uyu musore azamara hanze. Tukaba tuzakibagezaho mu nkuru yacu itaha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hatahuwe ikintu gikomeye Real Madrid irusha Fc Barcelona kitazigera kinakurwaho n’uwo ariwe wese

Undi munyarwandakazi ukunzwe cyane yifotoje yerekana hagati y’amaguru he bigora amaso y’umufotozi