in ,

Ikipe ya Manchester United ihemukiwe bikomeye n’ikipe ya Chelsea mu buryo butunguranye

Ikipe ya Chelsea na Manchester United ni amakipe akomeje kugaragaza guhangana gukomeye mu gushaka kugura abakinnyi bakomeye ndetse rimwe na rimwe imwe muri aya makipe igura umukinnyi wifuzwaga na mukeba gusa kurubu uru rugamba rwongeye kubyutsa n’umukinnyi w’umwana wagaragaje impano idasanzwe ubwo ikipe ya Chelsea yatsindwaga n’ikipe ya Bayern Munich ibitego 2-3 mu mikino ya ICC.Renato Sanches tussles with N'Golo Kante during a pre-season clash

Umutoza Jose Mourinho akimara gukurikirana uyu mukino yahise abwira ubuyobozi bwa Manchester United ko bwatangira ibiganiro n’ikipe ya Bayern Munich bakareba uko bagura umukinnyi Renato Sanches umunya Portugali umaze gufatisha umwanya ku ntebe y’abasimbura mu ikipe ya Bayern dore ko banamuguriyeho undi mukinnyi Colintin Tolisso, bikaba bigaragaza ko uyu mwana adahawe imikino myinshi, impano ye yazasubira hasi. Amakuru dukesha ikinyamakuru London Evening aravuga umutoza Antonio Conte nyuma yumukino yahise yegera uyu mukinnyi wabazonze mu mukino wabahuje amubaza niba yakwemera gukinira ikipe ya Chelsea yamaze kurekura Nathaniel Chalobah ndetse yiteguye no kurekura Nemanja Matic ku mwanya wo hagati maze uyu mukinnyi arabyemera, nawe agahita yohereza ubutumwa bugufi umuherwe w’ikipe ya Chelsea kugirango nawe yohereze aba agent biyi kipe barebe ko bagura uyu mukinnyi vuba na bwangu. Tukaba dutegereje kureba icyo iyi ntambara kuri uyu mukinnyi izatanga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Icyavuye mu nama ya Cristiano Ronaldo, Gareth Bale na Karim Benzema cyamenyekanye

Inkuru Ishyushye-Nyuma yo kurwana mu myitozo,Neymar atangaje ko agiye kwerekeza mu Bushinwa