in ,

Ikipe ya Manchester United igiye kwiba umukinnyi ukomeye Real Madrid agaruke muri Premier League

Ikipe ya Manchester United ntago iragura bihagije ku buryo imbaraga zakwiyongera muri saison nshya igiye gutangira niko umutoza Jose MOurinho abibona nyuma yo kugura umusore Romelu Lukaku ndetse na Victor Lindelof hakagenda ariko kizigenza Wayne Rooney na Zlatan Ibrahimovic bombi bagendeye ubuntu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Jose Mourinho yakomeje avuga ko akunze ikipe afite ubu n’umwuka mwiza urimo ko ariko akeneye akeneye abandi bakinnyi nka babiri nubwo azi neza ko ibintu byo kugura bitaba byoroshye bitewe n’amafaranga ko atabonye babiri n’umwe yamwemera ariko akabona undi mukinnyi.

Nubwo Jose Mourinho nta zina yatangaje ku bakinnyi yifuza nyamara amazina akomeje kuza imbere mu bo Man Utd ishaka ni Ivan Perisic wa Inter Milan ndetse na Nemanja Matic wa Chelsea wazanywe na Special One muri iyi kipe ya The Blues.Jose Mourinho kandi nk’uko bitangazwa na Goal yaba yaravuganye na Gareth Bale mu mukino wahuje Real Madrid na Manchester United ku cyumweru,amahirwe y’uko Bale yagaruka mu Bwongereza akaba ari menshi cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Drake yakoze ikintu gikomeye cyane mu rwego rwo guhesha agaciro Lil Wayne (isomere)

Irebere ifoto isekeje ya Anita Pendo akiri muto yavuzweho na benshi