in , ,

Ikipe ya Liverpool yahishuye myugariro wayo ukomeye uzajya uhembwa agatubutse.

Umukinnyi w’icyamamare muri Liverpool, Virgil van Dijk, yiteguye kuba umukinnyi uhembwa agatubutse mu mateka y’iyi kipe aho agiye gusinya amasezerano mashya y’imyaka itanu akajya ahembwa ibihumbi 220.000 by’amapawundi buri cyumweru.

Uyu mu Buholandi yabaye myugariro uhenze cyane ku isi mu 2018 ubwo yasinyaga amasezerano ye avuye muri Southampton kuri miliyoni 75 zama pound.

Ikinyamakuru the Sun kikaba cyatangaje ko Van Dijk yagiriye ibihe byiza cyane muri Liverpool kandi ko yiteguye  gusinya amasezerano mashya y’imyaka itanu muri iyi mpeshyi.


Aya masezerano azatuma uyu Muholandi azajya ahembwa amapawundi 220.000 buri cyumweru ibintu bizatuma uyu myugariro aba umukinnyi uhembwa agatubutse mu mateka ya Liverpool ndetse akarusha na Mohammed Salah wahembwaga ibihumbi 200 by’mapawundi buri cyumweru.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto ya Miss Vanessa asomana n’umukunzi we yavugishije abantu batari bake

Couple z’abakinnyi ba football zigezweho mu Rwanda