in ,

Ikipe ya FC Barcelone ihangayikishijwe bikomeye n’igikorwa kigayitse umukinnyi Neymar ashaka gusiga ayikoreye (reba hano)

Mu gihe umukinnyi Neymar Jr akomeje umugambi we wo kuva mu ikipe ya FC Barcelona akerekeza muri PSG ,kuri ubu biravugwa ko mu biganiro aheruka kugirana n’umukinnyi Philippe Coutinho yamusabye ko yamukurikira muri PSG akareka kujya muri Barca aho yari yitezweho kuzasimbura Neymar naramuka agiye.

Philippe Coutinho wifuzwa cyane n’ikipe ya Fc Barcelona.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru the Sun ngo nyuma y’uko Philippe Coutinho atangaje ko agiye kuva mu ikipe ya Liverpool, ndetse agatangaza ko agiye kwerekeza mu ikipe ya FC Barcelona aho byanavugwaga ko ari we uzasimbura Neymar ugiye gusinya amasezerano ye muri PSG mu minsi mike iri imbere, Kuri ubu Neymar abinyujije mu butumwa agenda yandikira Coutinho kuri WhatsApp, ngo akomeje kumwingingira kureka icyemezo cye cyo kujya muri Barca ahubwo akaza muri PSG.Ibi bikaba byumvikana ko Neymar agambiriye guhemukira bikomeye iyi kipe ya Barcelona yari yiteze gusigarana Coutinho kugira ngo azasibe icyuho Neymar azaba ayisizemo. Neymar na Coutinho bakaba basanzwe ari inshuti magara kuva kera ubwo bari bagifite imyaka 14 gusa, akaba ari nayo mpamvu bishoboka ko bombi bifuza kuzakina mu ikipe imwe dore ko no mu minsi ishize Neymar yari yasabye Barcelona kuzana uyu musore avuga ko naramuka aje azemera akaguma muri iyi kipe.

Written by Jean

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikosa Neymar yakoreye ikipe ya Fc Barcelona ku mukino na Real Madrid ntazigera aribabarirwa n’abafana(Video)

Reba amafoto y’umugore wa T.I yavugishije abantu benshi ku isi