in ,

Ikipe ya Fc Barcelona ikaba ishaka kugura umukinnyi w’imyaka 16 w’umunyarwanda

Mu Rwanda hagenda hagaragara impano zitandukanye ku bana bakiri bato, k’uburyo iyo witegereje ahazaza h’umupira w’amaguru mu Rwanda ubona hazaba hahagaze neza, ntakabuza ikipe y’u Rwanda izabasha gutwara ibikombe bikomeye.Iradukunda Inky ni umwana w’umunyarwanda ukina mu ikipe ya Aspire Academy yo mu gihugu cya Quatar, akaba afite yifuza kuzakabya inzozi zo gukora ibitangaza mu mateka ya ruhago ku isi nkuko yabitangarije umunyamakuru wa yegob.Iradukunda Inky, umunyarwanda ukina ku mugabane w'iburayi

Iradukunda yagiye ku mugabane w’i burayi mu mwaka wa 2014, ajyanywe n’ikipe ya Aspire ku masezerano y’imyaka itatu. Mu kiganiro yagiranye na Yegob yatubwiye byinshi ku rugendo rwe ndetse atubwira ko yiteguye gukora ibikorwa byinshi bizatuma akomeza guhesha isura nziza u Rwanda, n’abanyamahanga bakabona ko rushoboye.

Iradukunda Inky ukina i burayi

Yagize ati “Hano ku mugabane w’i burayi nkigerayo ntago byari byoroshye kugirango mpamenyere bitewe n’imico inyuranye ndetse no kubana n’abantu utari usanzwe umenyereye, gusa ubu naramenyereye kandi nkora ibishoboka kugirango mbonere insinzi ikipe nkinira”

Iradukunda Inky

Yakomeje avuga ko ku mugabane w’i burayi hajya haba amarushanwa anyuranye harimo nkiryitwa Mic Tournament ribahuza n’amakipe akomeye nka FC Barcelone, Real Madrid, Bayern Munich n’izindi nyinshi, gusa aya yose akora uko ashoboye akayitwaramo neza cyane, akaba ari nabyo biri gutuma amakipe akomeye amwifuza.

Iradukunda Inky ni umwana w'umunyarwanda ukina mu ikipe ya Aspire Academy

Iradukunda Inky, umunyarwanda ukina ku mugabane w'iburayi ubwo yakinaga n'ikipe ya Fc Barcelona
Iradukunda Inky, umunyarwanda ukina ku mugabane w’iburayi ubwo yakinaga n’ikipe ya Fc Barcelona

Inky arateganya gukomeza kwigaragaza ku mugabane w’i Burayi kugirango akomeze azamure impano ye ndetse akine no mu makipe akomeye.

Akomeza yemeza ko Arturo Vidal, Rafinha na Robert Lewandowski bashimye impano ye cyane ndetse bamwifuriza gukomeza gushyiramo umuhate

 
Iradukunda Inky ukina i burayi ari kumwe na Rafinha wo muri Bayern Munich
Iradukunda Inky ukina i burayi ari kumwe na Rafinha wo muri Bayern Munich
Iradukunda Inky, umunyarwanda ukina ku mugabane w'iburayi
Iradukunda Inky ari kumwe n’umwataka wa Bayern Munich, Robert Lewandowski

Iradukunda Inky, umunyarwanda ukina ku mugabane w'iburayi

Hano yarari kumwe na Arturo Vidal nawe ukina mu ikipe ya Bayern Munich

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
francois
francois
6 years ago

Comment: nawe urakabya we!!!!! kontaho mbonye bavugako Barcelona ishaka kumugura?????

Umukunzi wa Malia Obama biravugwa ko amurusha imyaka cyane ,suger Daddy ? (+amafoto)

Nizzo yaba yaramaze gutandukana n’umukunzi we! Ibimenyetso