in ,

Ikipe ya Chelsea yongereye umukeba wayo Arsenal agahinda iyisahura umukinnyi ukomeye(inkuru irambuye)

Ku wa gatandatu ushize nibwo ikipe ya Arsenal yakubitiwe ahareba inzega n’ikipe ya Liverpool ibitego 4-0, aho ikipe ya Arsenal yagaragaje ko iyi saison hari byinshi idashoboye kandi isabwa guhindura byihuse cyane cyane ibijyanye n’abakinnyi, gusa mu ijoro ryakeye nibwo hamenyekanye inkuru yuko ikipe ya Chelsea, umukeba ukomeye wa Arsenal yamaze kumvikana n’umukinnyi w’iyi kipe yashakishaga ku buryo bukomeye bikaba binitezwe ko mu mpera z’isoko ry’abakinnyi uyu musore agomba kuba yamaze kwerekeza i Stamford Bridge.Liverpool v Arsenal - Premier League

Sky sport niyo yatangaje iyi nkuru bwambere ko umukinnyi Alex Oxlade Chamberlain yamaze kumvikana n’ikipe ya Chelsea ku kayabo ka Miliyoni 35 z’amapound yose, ndetse uyu musore akaba yemerewe na Chelsea kuzajya ahembwa ibihumbi 180 by’amapound ku cyumweru. igisigaye nuko uyu musore akora ikizamini cy’ubuzima ndetse akanashyira umukono ku masezerano y’imyaka 4 yose hamwe n’iyi kipe ya Chelsea fc.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imyambarire igaragaza imiterere y’umubiri wa Nicki Minaj yahungabanyije imbaga y’abantu batari bake (amafoto)

Irebere ifoto y’umuhanzi Yverry yatangaje abantu batari bake