in ,

Ikipe ya Chelsea itakaje umukinnyi ukomeye itazigera yibagirwa mu mateka yayo (isomere)

Nyuma y’uko ikipe ya Chelsea irekuye uwahoze ari umutoza wayo akaba n’umudefenseri (defender) ukomeye John Terry kuri ubu akaba yamaze kwerekeza mu ikipe ya Aston Villa aho yasinye amazerano y’umwaka umwe muri iyi kipe.

John Terry yahawe ikaze mu ikipe ya Aston Villa.

Nk’uko tubikesha Metro Terry yatangaje ko yishimiye cyane gusubira mu ikipe yahozemo kandi ngo yiteguye kwerekana itandukaniro mu gihe cy’umwaka agiye kuyimaramo dore ko yayikinnyemo igihe kitari gito mbere yo kwerekeza muri Chelsea aho yari amaze imyaka igera kuri 22 akinira iyi kipe. Mu gihe John Terry yari amaze muri Chelsea, yabashije kuyigeza ku rwego rushimishije aho yayigejeje muri Premier League, European cup ndetse ayihesha n’izindi ntsinzi zitandukanye.Ibi bituma benshi bemeza ko Chelsea itakaje umukinnyi ukomeye wayifashije imyaka myinshi ku buryo itazigera yibagirwa ibikorwa bye by’intagereranwa cyangwa ngo ibone undi nka we. John Terry w’imyaka 36 y’amavuko yitezweho kugarura ikipe ya Aston Villa mu irushanwa rya Premier League ndetse ngo uyu mwaka nurangira agomba kuzahabwa akayabo ka £4 millioni mu gihe azaba abashije kugera ku ntego yiyemeje.Terry agiye muri Aston Villa mu gihe yifuzwaga n’amakipe menshi harimo: West Bromwich, Swansea, na Bournemouth ariko ntiyifuze kuyajyamo.

Terry ntazibagirwa ikipe ya Chelsea.
  • https://streamingv2.shoutcast.com/yegob
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO

Written by Jean

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0

5 Crowdfunded products that actually delivered on the hype

Mu mafoto meza-Ihere ijisho uburyo umuyobozi mukuru wa Liverpool akomeje kugirana ibihe bidasanzwe n’umugore we(amafoto)