in ,

Ikipe ya Chelsea Fc bayibye umukinnyi wayo ukomeye ku buryo butunguranye

Bertrand Traore and Hazard

Ikipe ya Chelsea Fc nyuma yo kurangiza champiyona y’abongereza iri kumwanya  wa mbere, kuri ubu ikaba yatangiye kureba abakinnyi igomba kwifashisha muri saison itaha dore ko bamwe muri abo yari ifite itagikoreshaga yatangiye kubatanga, harimo nka Dominic Solanke wagiye muri Liverpool. Kuri ubu rero undi rutahizamu wayo yari yaratije mu ikipe ya Ajax nayo ikaba ishaka kumutanga ku kayabo kugirango yigurire abandi bakinnyi bakomeye bazaza gukomeza ikipe.Image result for Bertrand traore and Eden hazard

Umukinnyi Bertrand Traore umunya Burkinafaso, rutahizamu wa Chelsea Fc watijwemu  ikipe ya Ajax amsterdam yo mu buholandi, kuri ubu akaba ari gushakishwa bikomeye n’ikipe ya Lyon yo mu bufaransa, dore ko mu mikino iheruka ya Europa League ari umwe mu bakinnyi bazonze iyi kipe ku buryo bukomeye. Amakuru dukesha ikinyamakuru l’equipe cyo mu bufaransa aravuga ko iyi kipe yiteguye guha Chelsea miliyoni 35 z’amayero kuri  uyu rutahizamu. Iyi kipe ya Chelsea ikaba ibyungukiyemo kubera ko uyu mwana ari uwazamukiye mu ikipe y’abana ya Chelsea, bivuzeko baba bamwungutsemo izi miliyoni zose. Tukaba dutegereje kureba icyemezo cy’ikipe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere amagambo The Ben yatangaje yatumye benshi bamumenya wese

Amafoto y’umukunzi wa Theo Walcott mu twenda dushotorana yatumye abagabo badasinzira