in ,

Ikipe ya Arsenal iri mu bibazo bikomeye byo gutakaza undi mukinnyi wayo ukomeye

Arsene Wenger

Nyuma yuko ikipe ya Arsenal yakomeje gushinjwa kudashaka umukinnyi mwiza wa rutahizamu nk’ikipe ikomeye, umutoza Arsene Wenger akaba yarakomeje kwanga kurekura amafaranga ngo akemure iki kibazo bikababaza bikoemeye abafana ba Arsenal, kurubu nuwo yarafite wajyaga amutabara aho bikomeye yafashe icyemezo cyo kuva muri iyi kipe.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Onze mondial aravugako umukinnyi Lucas Perez wavuye mu ikipe ya Deportivo la coruna ufite imyaka 28 yamaze gutangaza ko atifuza kongera kwitwa umukinnyi wa Arsenal ndetse bikaba byahamijwe n’umuhagarariye mu mategeko Rodrigo Fernandez. Mu magambo uyu mugabo Rodrigo yatangarije Daily Express yagize ati:”L’idée est de pouvoir jouer pour un autre club. Nous voulons un départ et Arsenal le sait déjà. Qui est heureux de ne pas jouer ? Le tournant sera le 3 juillet, soit la date de la reprise des entrainements. Tout est possible.”

 

Tugenekereje mu kinyarwanda uyu mugabo yagize ati:” Ikigamijwe nuko umukiriya wange akinira indi kipe, dushaka kuva mu ikipe ya Arsenal ndetse n’ubuyobozi burabizi. Ese ninde wakwishimira kwicara ku ntebe y’abasimbura? abakinnyi bazagaruka mu myitozo ku italiki 2 Nyakanga, byose birashoboka rero.” Amakipe yahise ashimishwa naya magambo ni Deportivo lacoruna uyu mukinnyi yahozemo ndetse n’ikipe ya Fc Seville.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu byacitse muri Chelsea! Umutoza Antonio Conte ashobora kwirukanwa

Umva ibyo Katy Perry yahishuye bijyanye n’ibihembo yagiye atsindira