in

Ikipe ya Apr Fc yatewe utwatsi nyuma yo gusba ibidashoboka muri Ferwafa

FERWAFA yanze ubusabe bwa APR FC bwo kwimura umukino w’Igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (Super Cup) uteganyijwe mu cyumweru gitaha.

FERWAFA yatangaje ko umukino wa Super Cup uzahuza Apr Fc na As Kigali ko uzaba mu cyumweru gitaha tariki ya 14 Kanama 2022.

Uyu mukino wa Super Cup ukaba uhuza ikipe yabaye iya mbere muri shampiyona ndetse n’iyegukanye igikombe cy’Amahoro mu Rwanda.

Apr Fc ikaba yari yarandikiye Ferwafa iyisaba ko uyu mukino bafitanye na As Kigali wakwimurwa ugashyirwa tariki ya 17 Kanama 2022.

Akanama gashinzwe amarushanwa muri FERWAFA kakimara kubona ubusabe bwa APR FC kahise kabasubiza ko bitashoboka kuko umukino w’Igikombe kiruta ibindi utakwimurwa nk’uko imikino ya gishuti yimurwa.

 

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Element yavuze ku ishyamba yagiriwe n’abo bahuje umwuga

Ikipe ya As Kigali yanigaguye Gasogi United ya KNC bayereka ko ifite byinshi byo gukora (Amafoto)