in ,

Ikipe Messi ashobora kwerekezamo nyuma yo kuva muri Barca iratangaje

Lionel Messi ni umwe mu bakinnyi bazwiho ubuhanga budasanzwe mu gikina umupira w’amaguru ndetse ahubwo hari benshi bemeza ko ariwe mukinnyi mwiza w’ibihe byose, ibi rero bituma amakipe menshi akomeye ndetse anakize ku isi amwifuza. Messi rero nubwo yifuzwa n’amakipe akize menshi ikipe yatanagje ko yizeye ko azayerekezamo yo iratangaje.

Ikipe ivugako ifite ikizere ko Messi yazayerekezamo naramuka avuye muri Barca ntayindi rero ni ikipe yo mu gihugu akomoka (Argentine) yitwa Newell’s Old Boys, iyi rero akaba ari ikipe yo mucyiciro cya mbere muri Argentine.

Newell’s Old Boys rero nkuko umuyobozi wayo abitangaza ngo barizera ko Messi yazajya kuyikinira nyuma y’igikombe cy’isi cya 2018 dore ko ari nabwo amasezerano ye n’ikipe ya Barca azaba arangira naramuka atayongeye hagati aho.

Messi ni uwo ufite Ballon yari akiri muri Newell’s Old Boys

Newell’s Old Boys rero niyo kipe Messi yakinagamo akiri umwana muto mbere yo kwerekeza muri Barcelone. Mu myaka itandatu yamaze muri iyo kipe Messi yakinnye imikino 176 maze abasha gutsinda ibitego 234. Iyi kipe rero ikaba ikomeje guterezanya ukwezera ko Messi yazagaruka kubakinira.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zlatan Ibrahimovic yongeye kwishongora ku banzi be mu bwiyemezi bwinshi cyane

Abakinnyi bahatanira umwanya w’umukinnyi mwiza mu burayi batangiye guterana amagambo