in

Ihatire kurya kenshi ibinyomoro niba ushaka kubona izi ntungamubiri.

Ikinyomoro ni urubuto rwera mu bice bitandukanye ku isi ndetse no mu Rwanda kiboneka ahantu henshi ariko inkomoko yacyo ikaba ari muri Amerika y’epfo.

Ikinyomoro mu miterere yacyo kiburungushuye nk’igi, gikunze kugaragara mu mabara abiri : Umutuku n’umuhondo uretse ko hari n’ibyo usanga bijya gusa n’imizabibu. Iyo ugisatuye imbere usanga ari umutuku ,umuhondo se ndetse kikigiramo n’imbuto z’umukara.

Ikinyomoro ni isoko nziza ya Vitamin A ,Vitamin C,Vitamin E na Vitamin B zitandukanye, gikungahaye kandi ku myunyu ngugu itandukanye nk’ubutare(Iron), potassium na manyeziyumu, ikinyomoro kandi gikungahaye kuri malic acid ndetse na citric acid si ibyo gusa kuko ikinyomoro gikungahaye ku nyubakamubiri ndetse n’ibitera imbaraga . ibi byose turaza kugaragaza icyo bimarira umubiri w’umuntu.

Akamaro k’ikinyomoro.

Ikinyomoro gifitiye umubiri wacu akamaro gakomeye bitewe nuko gikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye ndetse n’ibindi binyabutabire bitandukanye bigira umumaro ku buzima bw’ikiremwamuntu.

Dore ibyiza bitandukanye bizanwa no kurya ibinyomoro:

1.Ikinyomoro gifasha mu kurinda no kugabanya ibyago byo kurwara Kanseri kibishobozwa n’uko gikungahaye ku binyabutabire bizwi Antioxidant bifasha mu kubungabunga ubuzima bw’uturemangingo mfatizo twubatse umubiri(Cells) biturinda kwangirika ndetse no kwiyongera birenze ibikenewe nkuko aribyo twabonye bitera Kanseri.

2. Ikinyomoro gifasha igogora bitewe n’uko gikungahaye ku turemangingo ndodo dufasha mu kurinda ibibazo bitandukanye harimo igogora, indwara zifata amara n’ibindi si ibyo gusa utu turemangingo ndodo dufasha urwungano ngogozi mu gutoranya iby’ingenzi mu biribwa bigakoreshwa n’umubiri, ibidakoreshwa n’umubiri bigasohoka nk’imyanda.

3. Ikinyomoro gifasha amaso kureba neza bitewe n’uko ari isoko nziza ya Vitamin A na Carotene zirinda amaso kwangirika no kubungabunga ubuzima bw’amaso.

4.Gifasha mu kurinda ikibazo cyo kubura amaraso kizwi nka Anemia giterwa no kubura ubutare (Iron) mu mubiri, ikinyomoro rero gikungahaye ku butare bufasha mu kongera insoro zitukura ziba mu maraso.

5. Gifasha uruhu guhora ruhehereye umuntu agahorana itoto bitewe n’uko ikinyomoro gikungahaye kuri Vitamin C ndetse na Vitamin E zifasha mu kongera Collagen zo mu ruhu kuko iyo ari nyinshi mu mubiri zirinda uruhu gusaza imburagihe.

6. Ikinyomoro kirafasha kubantu bashaka kugabanya ibiro bitewe na ziriya acide gikungahayeho zifasha mu gutwika ibinure, aha twabibutsako uburyo bwiza kurusha ubundi bwose bwo kugabanya ibiro ari ugukora imyitozo ngorora ngingo. Mu gihe wariye ibinyomoro rero ugakora n’imyitozo ngorora ngingo kugabanuka kwibiro ni nk’ako kanya.

7.Ikinyomoro gifasha mu kugabanya urugimbu mu mubiri mugihe rwabaye rwinshi ibi ikinyomoro kibifashishwa n’uko gikungahaye ku turemanging ondodo nkuko twabonyeko utu turemangingo dufasha mu kugabanya urugimbu rubi tukongera urugimbu rwiza mu mubiri. iyo rero wimenyereje kurya nibura ikinyomoro kimwe kuri buri funguro uba waciye ukubiri n’ ibyago byose biterwa no kugira urugimbu rwinshi mu mubiri.

8. Ikinyomoro gifasha mu kongerera umubiri ubwirinzi kamere bityo umubiri ukagira ubushobozi bwo kurwanya udukoko dushobora gutera indwara zitandukanye mu gihe ubwirinzi kamere bwagabanutse. uretse ikinyomoro kandi n’izindi mbuto zose zibonekamo Vitamin C zifasha umubiri ziwongerera ubwirinzi kamere.

9. Kurya ibinyomoro bifasha mu kubungabunga ubuzima bw’umutima ndetse no kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso bitewe n’uko ibinyomoro bikungahaye kuri potasiyumu cyane. Potasiyumu izwiho kugabanya ibibazo bishobora guterwa n’umunyu mwinshi (sodium), harimo gufasha umutima gutera neza no kuringaniza umuvuduko w’amaraso ndetse no kuringaniza amatembabuzi aba mu turemangingo

Ikinyomoro gifite imimaro myinshi ariko iyi ni imwe muri myinshi tutabashije kurondora ntitwasoza tutababwiye ko biba byiza kurya ikinyomora kitarengeje iminsi hagati y’itatu n’ine gisaruwe kuko aribwo ibikigize biba bitarangirika.Ni ahawe rero ngo utangire urye ibinyomoro kenshi kugirango izi ntungamubiri uzibone.

Source: www.stylecraze.com

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ese Neymar yaba agiye gusubira muri FC Barcelona ?

Messi yahishuye impamvu 2 zikomeye zatuma yerekeza muri Manchester City.